RWANDA: NONEHO DMI YANDITSE AMATEKA UBWO YAJYAGA KWIBA IMIRAMBO I BURUNDI IGAFATIRWA MU CYUHO!
22 septembre 2014
Noneho
 ya mirambo yari imaze iminsi ireremba mu kiyaga cya Rweru mu Burundi, 
yaba yabonye nyirayo muri iri joro ryakeye, kubera ko amakuru yatangajwe
 na radiyo BBC Gahuzamiryango avuga ko hari abantu baraye baje 
gutaburura imva zashyinguwemo iyo mirambo, ariko bagahura n’ingorane 
abaturage bakabagwa gitumo ntacyo barageraho.
Nkuko
 byatangajwe na BBC ngo abasirikari b’u Rwanda bari mu bwato bwihuta 
bukoresha moteri bambutse ikiyaga cya Rweru, bafite umugambi wo 
gutaburura imirambo yari yashyinguwe na leta y’Uburundi, kubera ko 
abarundi bavugaga ko nta bantu babuze, u Rwanda narwo rukavuga nta muntu
 rwabuze. Ariko twese tuzi ko mu Rwanda ari ho hamaze iminsi abaturage 
bashimutwa na DMI bakaburirwa irengero.
Nkuko
 byumvikanye kuri BBC ngo iki gikorwa cyo gutabururra iyi mirambo 
cyabanjirijwe n’ubutasi bukomeye, kugira ngo bamenye neza aho iyi 
mirambo ishyiguye neza. Abakurikira ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda 
muribuka ko uwitwa Tom Ndahiroaherutse
 kwandika inyandiko ndende ivuga ukuntu we ku giti cye yigiriye ku 
kiyaga cya Rweru kureba uko byagenze. Abantu bamwe bagize ngo bwari 
ubuhoro bwamugenzaga, ahubwo yari yagiye gutata ngo azanire ba rushimusi
 ba RDF amakuru afatika y’aho imirambo yashyinguwe. 
Tom Ndahiro yatangiye inyandiko ye agira ati: «  Ku
 wa 5 Nzeri 2014 ntiwari umunsi usanzwe. Ni umunsi imvura yazindutse 
igwa kugeza nimugoroba. Nibaza ko ishobora kuba yaraguye amasaha arenga 
18. Mu gitondo cya kare twazindutse tugana ku kiyaga cya Rweru 
ahabonetse imirambo ku ruhande rw’i Burundi. Saa moya za mugitondo 
zageze turi ku mupaka w’u Rwanda n’ u Burundi. Twageze i Muyinga hafi 
saa 4 za mugitondo, bitewe n’imodoka kutihuta kubera imvura. Hari 
hanabayemo kuyoba, kuko twageze mu Kirundo tukibeshya umuhanda ku buryo 
twisanze ahitwa i Nyarunazi na Gisenyi tugana ku mupaka aho twavuye.
Twanyuze
 iyo nzira kuko yari yo soko y’inkuru kandi igice kinini cy’ikiyaga cya 
Rweru, kikaba kiri mu Burundi. Ni hafi 70%. Jye na mugenzi wanjye 
twajyanye, Albert Rudasimburwa, twagiye dusanga umunyamakuru wa mbere 
wamenye iyo nkuru ».  Soma inyandiko yose: http://rushyashya.net/itohoza/rwanda-burundi-imirambo-yo-mu.html
Uretse
 kandi Tom Ndahiro ngo mu cyumweru gishize hari umuntu wavuye mu Rwanda 
aca ku mupaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu Kirundo maze agera 
ahahambwe iyo mirambo yakuwe mu kiyaga Rweru hitwa i Dagaza maze afata 
amafoto menshi y’aho imirambo ihambye ndetse yanafotoye n’ibirindiro 
by’abashinzwe umutekano b’u Burundi biri hafi aho, ariko
 ngo uyu ataha yaciye indi nzira; aho kunyura mu Kirundo yari yaturutse 
ahubwo yateze ubwato, icyatangaje uwamutwaye nuko bageze ku ruhande rw’u
 Rwanda akabona uwo muntu arimo kwakirwa n’abandi bamusuhuza mu buryo 
bwa gisirikare bamuha amasaruti!
Umurundi ukora ku cyambu cya Dagaza,
 wiboneye neza aba ba rushimusi b’imirambo yabwiye BBC uko byagenze. 
Yabwiye abanyamakuru ba BBC ko mu ijoro ryakeye ahagana mu ma saa moya 
yabonye haza ibyombo bya moteri 2 birimo abantu bambaye gisirikare na 
gisivire maze ahita ajya kubwira umukuru w’icyambu, muri ako kanya yumva
 abo baje mu bwato bashyize isasu mu mbuda (charger le fusil). Ariko 
burya ngo ibisambo byose ni bimwe bigira ubwoba bubi cyane. Barabutswe 
abasirikari ba bamarine b’abarundi baje n’ubwato bahita bagenda basiga 
aho igitiyo, umuhini na shitingi bikiri bishyashya! Amato yabo yabanje 
kugenda bisanzwe nyuma batsa moteri bageze aho Akagera kiroha muri 
Rweru, berekeza mu Rwanda.
Ubu
 ku ruhande rw’u Burundi bakajije umutekano ku buryo ngo nta na mato 
yemerewe kugenda mu mazi nyuma ya sa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Ikindi
 nuko abasirikari baje gushinga ibirindiro hafi y’izo mva, ndetse 
abamarine basanzwe bakorera aho bongerewe ubushobozi. Ibi byerekana ko 
leta y’u Rwanda yahiye ubwoba kuva aho yumviye ko hari abanyamahanga 
benshi batangiye gusaba ko hakorwa amatohoza mpuzamahanga yimbitse 
akerekana imvo n’imvano yiriya mirambo. Ibi Human Rights Watch 
yarabisabye, ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi. Aho 
igihuru ntikigiye kubyara igihunyira?
Umva uko BBC yabitangaje: 
Ngendahayo Damien
Source: BBC GAHUZAMIRYANGO
Mudukurikire kuri
Mushobora no kudukurikira kuri: Twitter, Facebook, Youtube na Flickr
Articles liés :
- AFRIKA Y’EPFO: INTORE ZIRI KUDAGADWA KUBERA GUTINYA URUBANZA RW’ABISHE NYAKWIGENDERA PATRICK KAREGEYA.
 - RWANDA: ABANYESHURI BIMWE BOURSE BAZABA ABANDE?
 - RWANDA: ABAYOBOZI B’AMADINI, SHAME ON YOU!
 - RWANDA-NI AKUMIRO: HARI ABASIRIKARI MU NGABO Z’U RWANDA BATAZI GUSOMA NO KWANDIKA.
 - RDC: LES ORPHELINS DU GENERAL BAUMA.
 






Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire