Hari mu masaa yine ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016 umwe mu bashinzwe umutekano muri gare ya Nyabugogo yakubitaga umwe mu bagore baba barimo gucuruza utuntu muri iriya Gare aba bazwi ku izina ry’abazunguzayi, uyu mugore akimara gukubitwa akaba yahise yitaba Imana.
Ubwo umunyamakuru wa Makuruki.rw yageraga aho byabereye yahasanze abaturage benshi buzuye muri gare bahangana na Polisi n’akababaro kenshi batewe n’urupfu rw’uwo mugore wishwe bamureba.
Uyu wishwe abamuzi bavuga ko yari umugore wo mu kigero cy’imyaka 28 akaba yitwa Mahoro, abari kumwe nawe bavuga ko ushinzwe umutekano yamusanze ari kuzengurukana ibicuruzwa muri gare ya Nyabugogo ahita amukubita.
Abantu benshi bazengurutse umurambo wa nyakwigendera bavugaga ko badashaka ko imbangukira gutabara imujyana ngo kuko atari uwa mbere bishe kuko ngo n’undi bishe mbere batazi aho bamujyanye.
Abaturage bahise bajya kwigaragambiriza imbere y’ibiro bya Polisi ahari umurambo wa nyakwigendera ndetse n’uwamukubise.

Bamwe mubiboneye ushinzwe umutekano akubita uyu nyakwigendera aganira na Makuruki.rw yasobanuye uko byagenze. yagize ati:”yarari hirya yanjyee ari kumbwira ngo nimuguranire muhe jus ikonje mpita mbona baraje ari 2 ndamubwira nti”Maho baragufashe “ bahita bamujyana arababwira ngo”mwambariye” ni icyo yababwiye gusa ubwo umwe ahita amukubita ikofi mu misaya aradandabirana ahita amukurura amukubita ivi mu gatuza ahita agwa hasi mbona birarangiye mfata akantu yari yambaye ndahungiza ariko ahita apfa”
Undi ati:”jyewe namubonye baza bamutwara ubwo inkeragutabara ihita imukubita ingumi hano(yanyerekaga mu misaya) ntiyagwa ahita amukubita ivi mu gatu ahita agwa hasi”
Bavugaga ko badashaka ko umurambo we ujyanwa na amburance.

Aba baturage barwanye na polisi bavuga ko umurambo w’uyu mubyeyi ambirance itawutwara kuko ngo hari n’undi wigezwe kwicwa gutyo bamujyanye aburirwa irengero .
Uyu avugana agahinda n’amarira ati:” bimujyana di, na Nyinya ntituzi aho bamushyize, ubu kuko umuntu azajya yicwa nk’inyoni
Imbangukira gutabara yari yaje kumutwara yahise yigendera nyuma yo guterwa amabuye n’abaturage ibirahure bikameneka, ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage bari bakiri benshi barwana na Polisi yifuzaga ko umurambo ugenda. Uwakubise nyakwigendera yari yafungiranywe mu biro bya polisi.

Amburance bayiyiteye amabuye ihitamo kwigendara batangiye kuyimena ibirahure.