samedi 21 janvier 2017

Radio INKINGI/ IMPUNZI NYARWANDA ZIGOMBA KUBYITWARAMO GUTE MURI IKI GIHE LETA YA KIGALI IKOMEJE KUZIBASIRA MU BURYO BWISHI ?


Radio Inkingi - 18-01-2017 Impunzi ziri hanze zirahigwa na Leta y'u Rwanda. Zigomba kubyifatamo zite ?.mp3

Images intégrées 1      Ikiganiro cyatanzwe  na "Commissaire" ushinzwe IMPUNZI NYARWANDA muri  FDU-Inkingi, DUKUZEMUNGU Emmanuel.


" Ibibazo Abanyarwanda, muri rusange, bakomeje guterwa na Leta ya Kigali kuva yajyaho ni byinshi, haba imbere mu gihugu, aho yakomeje kubaburagiza, ibicisha inzara, ibica, ibafunga.


Ariko si mu gihugu imbere gusa. 


Turagira ngo twibande muri uyu mwanya ku bibazo by'ingutu Leta ya Kigali ikomeje gutera impunzi z'Abanyarwanda zayihunze kuva yakwiha ubutegetsi muri 94.

Tugamije mu byukuri kuburira impunzi tuzibutsa ko imigambi mibisha Leta ya Kigali izifiteho itazigera ihagarara, ko nyine zigomba kuba maso no kwirwanaho zitivuye inyuma....."