vendredi 5 juillet 2019

RWANDA/ BILAN 2019 / ISABUKURU Y’IMYAKA 25 Y’INZIRAKARENGANE ZA GAKURAZO.


RWANDA/
BILAN 2019/

ISABUKURU Y’IMYAKA 25 Y’INZIRAKARENGANE ZA GAKURAZO.

IMIHANGO YABEREYE ORLÉANS (FRANCE) KUYA 30/06/2019.

VIDÉO ( doc. non répertorié)

Nkuko byari biteganyijwe, warabaye umunsi mukuru wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 25 y’iyicwa ry’INZIRAKARENGANE ZA GAKURAZO ryakozwe na FPR ku itariki ya 05/06/1994.

Imihango yabereye ORLEANS, Loiret, France, kuya 30/06/2019.  Yateguwe na AMEVIGAR (Association en Mémoiredes Evêques et autres Victimes de Gakurazo). Yakorewe mu Ngoro Ya Bikira Mariya yiswe « Notre Dame des Miracles ».

Uwo munsi wari witabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino. Mu bashyitsi twavuga nka Padiri Vénuste Linguyeneza, Madamu Espérance Mukashema, nyina w’akana Richard Sheja,  ba bwana Joseph Matata na Théodore Mpatswenumugabo.  Bari bitabiriye icyo gikorwa bafatanyije n’abandi baturutse ahandi mu Bufaransa, bakiriwe n’abasangwa ba Orléans.

Misa yasomwe na Padiri Vénuste Linguyeneza afatanyije na Padiri Bernardin Twagiramungu. Twibutse ko Padiri Venuste Linguyeneza wayoboraga muri icyo gihe Seminari nkuru « Philosophicum » ya Kabgayi ari we wayoboye imihango y’i Gakurazo, hashize imyaka makumyabiri n’itanu, yo gushyingura Inzirakarengane 15 zari zimaze kwica na FPR (Front patriotiquerwandais) kuya 05/06/1994.  Na ho Bernardin Twagiramugu yari mu byegera bibiri bya hafi bya Musenyeri Tadeyo Nsenyiyumva wa Kabgayi amububereye « Chancelier », « Umunyamabanga mukuru »

Mu nyigisho ye, padiri V. Linguyeneza yabanje kwibutsa Inzirakarengane za Gakurazo izo ari zo. Yakomeje yibutsa ko umuhango wo kwibuka twarimo udahagarira ku Nzirakarenga za Gakurazo gusa,  ahubwo uzirikana kandi uhimbaza inzirakarengane zose z’u Rwanda.  Mu nyigisho ye, V. Linguyeneza yaje kwibanda ku ngingo igaya imyitwarire ya FPR mu kwibuka. Yabisobanuye avuga ko igitekerezo cyamujemo bihereye ku ruzinduko yagiriye, mu kwezi gushize, mu mugi wa Ypres, Flandres, mu Bubiligi. Ati, nahasanze « za cimetières militaires bien entretenus, même un cimetière allemand kandi bari abanzi ». Arongera ati, ntangazwa rero « n’uko Inkotanyi zihora zitaburura abapfuye, yewe n’abo bishe ubwabo, ariko bakabititirira Interahamwe, toujours pour grossir les chiffres…. nyamara nta n’imva n’imwe y’umusirikare wabo berekana!" Ibi rero bikomeza gutera Linguyeneza kwibaza no gutangara: « Pour une armée victorieuse, c’est quand même drôle ! » Biratangaje kubona badafite byibuze ubushobozi bwo kuba "bagira bati : uriya yaguye hariya gitwari. Non, nta n’umwe ! ».

Venuste yasoje inyigisho  yibutsa abari aho ko twe, nta vangura na rimwe dushobora kugira mu kwibuka Inzirakarenganze za Gakurazo. Ati : Abana b’u Rwanda bazahora ari bamwe mu maso y’Imana n’ayacu,  baba abakiriho ndetse n'abatakiriho.

Ibindi byaranze uku kwibuka ni isengesho rikomeye ryavugiwe mu “Bisabisho” byasomwe na Joseph Matata ndetse n’umuhango wo kwibuka wabaye mbere y’uko misa isozwa uyobowe na Emmanuel Dukuzemungu afatanyije na Bernardin Twagiramungu.

Nkuko turi bubibone hasi aha, iyo mihango yakozwe ifite ubutumwa : 

  1. Bugenewe Abanyarwanda bose ariko bwumvwa n’uzi ururimi rw’i Kinyarwanda gusa. 
  2. Bucengerwa n’ufite ingabire yo kwemera Imana ndetse akagira ubumenyi bwo kwinjira mu bitekerezo byanditse no gusesengura ibimenyetso byose biba byahiswemo n’ababiteguye.
  3. Bubwira ku buryo butaziguye :
  • Abategetsi b’u Rwanda b’iki gihe turi mo.
  • Abayobozi ba Kiliziya Gatolika.
  • Abanyarwanda bose muri rusage.

Imihango yakorewe mu Ngoro ya Bikira Mariya yiswe « Notre Dame des Miracles » iri Orléans (Loiret, France).


Bikorewe Orléans ku ya 03/07/2019
Umuhamya wabihagazeho


IMIGEREKA 2 :

I / IBISABISHO BYASOMWE NA YOZEFU MATATA MU GITAMBO CYA MISA CYO KUWA 30/06/19 MURI Notre Dame des Miracles, Orléans.


R/ Nyagasani utwumve utubabarire.

1/ Nyagasani Mana,
 tukweretse by’umwihariko Inzirakarengane 15 za Gakurazo. Aho ziri mu Mahoro yawe uzihe umwihariko wo gukomeza kurengera u Rwanda ngo ababoshye babohorwe maze Amahoro nyayo atahe i Rwanda. Twumve Nyagasani.

2/ Nyagasani Mana,
 tukweretse abana b’u Rwanda bo mu Moko yose n’Uturere twose bishwe muri 94 na nyuma y’aho kugeza n’uyu munsi. Hindura amaraso yabo ifumbire igomba kumerwamo no gukuriramo imbuto zitanga umusaruro mwinshi w’Ubumwe, Umubano n’Urukundo mu gihugu witoreye. Twumve Nyagasani.

3/ Nyagasani Mana,
turabagutuye bose ngo ubakire mu Mahoro yawe, abakomeje kugwa ku Rugamba rw’Amahoro bazizwa ibitekerezo n’ibikorwa byabo bigamije ubuvandimwe n’ubwisanzure by’abanyarwanda bose. Twumve Nyagasani.

4/ Nyagasani Mana,
ntibagira umubare abana b’u Rwanda barimo kwicishwa nkana ubukene n’inzara. Umva akababaro n’amarira y’imbabare zawe zose maze utabare igihugu cyawe. Twumve Nyagasani.

5/ Nyagasani Mana,
uko duteraniye hano hamwe na Kiliziya yose aho inyanyagiye ku isi, tukweretse by’umwihariko Kiliziya y’u Rwanda.  Roho wawe asure Abayobozi bayo, abahe kwakira ingabire zidasanzwe zo  kuvugira abatagira kivugira, kugira inama abategetsi, nta mususu, ku byerekeye inzira nyayo igana amahoro n’ubumwe bibereye u Rwanda.
Twumve Nyagasani.

II/ UMUVUGO WA BERNARDIN NA EMMANUEL MU MUHANGO WO KWIBUKA


E= Emmanuel
B= Bernardin

E. NI MUCYO TURIRIRE ABACU TUTAGAMIJE GUHERANWA N’AMARIRA AHUBWO TUREBA U RWANDA RUSHYA RUJE KANDI RWIFUJWE N’INZIRAKARENGANE ZAGUYE I GAKURAZO. TWIBUKE KO AMARASO Y’ABAMARITIRI ARI IFUMBIRE IBYARA INTORE Z’MANA.

































I/ Gakurazo itwibutsa inzirakarengane zose

B. Gakurazo, gakurazo ! Utwibutsa ko buri munyarwanda wese yababaye : umuhutu, umututsi, umutwa, ufite ababyeyi b’amoko atandukanye, umukuru n’umuto, Bamaritiri ba Gakurazo, muri irebero ry’u Rwanda rubereye Abanyarwanda bose !

E. Mgr Thadeyo Mushumba mwiza, ntiwahunze ubonye ikirura kije, waguye kw’itabaro urengera intama zawe. Turakwibuka !

B. Mgr Nsengiyumva Vincent na Yozefu Ruzindana, mwamenye ubuhungiro icyo ari cyo. Mugeze i Kabgayi ntimwicaye ubusa, mwari mwashoboye kwemererwa ko Kabgayi iba ahantu hizewe, hatarangwa intambara. Turabibuka !

E. Jean Marie Rwabirinda, uri igitego, uri ishema ry’abakwibarutse, ubereye u Rwanda na Kiliziya, uri ishema ryacu, wanze kwitandukanya n’abo mwari musangiye ubutumwa. Abanyarwanda bose tukuzi tukwiyumvamo. Turakwibuka !

B. Mgr Gasabwoya Innocent, wabaye igisonga cyiza cya diocèse yawe. Urugwiro rwawe ntituzarwibagirwa. Turakwibuka !

E. Fr Jean Baptiste Nsinga, umunyangeso nziza n’umunyakuri, uri imfura gusa ! Rurema yabikwituye karijana. Turakwibuka !

B. Padiri Bernard Ntamugabumwe, aho wabaga uri nta rungu ryaharangwaga, umunyarugwiro n’ingeso nziza. Turakwibuka !

E. Padiri Uwimana Emmanuel, wagiye urubyiruko rukinyotewe ubuhanga bwaye. Uri ishema ryacu. Turakwibuka !

B. Padiri Sylvestre Ndaberetse, wari uzi ubuhungiro n’intambara icyo ari cyo. Warashishozaga, ugakunda umurimo. Waratunguwe muvukanyi. Turakwibuka !

E. Padiri Fransisko Muligo, wari nk’umuhanuzi ubwo wahanuraga ko ubwitange bwawe buzahembwa kwicwa. Amaraso yawe ni imbuto y’ubukristu. Turakwibuka !

B. Padiri Kayibanda Alfred, akazi ka « sécurité » washinzwe wagakoze kinyamwuga na kimuntu. Ibyo twatekerezaga ko utashobora ngo ukize inzirakarengane warabishoboye. Abo wakuye mu menyo ya rubamba ubu baracecetse, ariko bazagera ubwo bavuga. Turakwibuka !

E. Padiri Denis Mutabazi, ngo ntawe uruhunga ! Wari umaze gukira igikomere wakuye mu Bugoyi. Uri umunyangeso nziza n’intwari. Turakwibuka !

B. Padiri Gahonzire Fidèle, muri bya bihe by’amage Roho w’Imana yaguhaye ingabire y’ubutwari no gukomera. Twabanye kivandimwe. Turakwibuka !

E. Stanislas Twahirwa, wagiye uri muto, ariko wiziritse ku ntore z’Imana, abazishe ntibakugiriye imbabazi. Turakwibuka !

B. Richard Sheja, umuto utera umutima mwiza, uri umumalayika w’urumuri n’imbaraga, wakomeje intore z’Imana zihamya ko Kiliziya ari imwe, ko itunganye, ko ikwiriye hose kandi ko ishingiye ku ntumwa, komeza udusabire ingabire nyinshi ku Batatu Batagatifu. Turakwibukana ikiniga !


E. Ba maritiri b’i Gakurazo, amaraso mwamennye yabaye imbuto zera ubukristu,ubumuntu n’ubunyarwanda. Ntabwo tubibuka ngo twibagirw abandi bishwe mbere yanyu na nyuma yanyu, mu gihugu no hanze yacyo :

B. Frère Balthazar, waguye i Kinazi, amaraso yawe ahabera imbuto yera ubukristu n’ubumuntu. Turakwibuka !

E. Padiri François Twagirimana, waguye hafi y’i Muyunzwe wicanwa n’umukambwe J.M.V Rusingizandekwe wari wanze gusiga wenyine. Mwahabaye intwari. Turabibuka !

B. Padiri Piyo Ntahobari, muri cya gihe cy’amage wabaye intwari, uba intagereranywa mu bugiraneza. Bagusanze mu rutoki wishwe… Ntitwakwibagiwe. Muvandimwe turakwibuka !

E. Fransisko Muyoboke, waguye Zaïre ukurikizwa murumuna wawe Emmanuel Uwimana. Amaraso wameneye mu buhungiro yeze kandi azera ubukristu n’ubumuntu. Turakwibukana ikiniga !

B. Yaaa ! na ho se mwe Murinda Fidèle na Murindwa Fawustini, mwabaye abamisoyeneri beza muri Diyosezi ya Byumba. Abapadiri ba diyosezi yanyu barishwe bigirizwaho nkana, harokoka bâtâtu gusa, bahungira i Burayi. Mwese turabibukana ikiniga !

E. Na ho se mwe bazungu beza, shema rya Kiliziya yacu, shema ry’ibihugu na za diyosezi muvukamo,… mwameneye amaraso yanyu ku butaka bw’u Rwanda,…

B. Turakwibuka Isidro Uzkudum nawe Viekoslav Curic. Mwabaye intwari ariko ! Viecko, wapfuye gitwari wirwanaho ! Mwese muri ikitegererezo. Ikinyarwanda mwavugaga wagira ngo mwari mwarakigiye imbere y’amashyiga atatu. Turabibukana ishema n’ikiniga !

E. Abandi twaba twibagiwe, mumenye ko Imana yo itabibagirwa !


II/ Mu guhekura u Rwanda, abo Inkotanyi zitavukije ubuzima zabishe rubozo.


B. Gakurazo, gakurazo !
Butaka bwera ubutagatifu ;
Butaka bwanga ikinyoma,
Ukuri kukaganza ku manywa yera.
Butaka bwanga amacakubiri,
Butaka bwera ubumwe !

E. Gakurazo gakurazo,
Butaka bwatsinze irondakoko,
N’irondakarere bukaritsinda !
Reka tukuratire izindi ntwari,
Zaranzwe n’ineza zikiturwa inabi

B. Turakwibuka ntwari Josefu Ndagijimana, aho uri muri gereza uri ku rugamba, kandi nturi uwa mbere ururiho. Barakubanjirije ba Pahulo w’i Tarsi ndetse na ba Mgr Misago… Ndakwibuka ukangaranya abicanyi muri Rugiramigozi, intama ushinzwe ukazisohoza i Kabgayi nta n’imwe ujimije. Abazi ibyiza wabakoreye baracecetse, ariko bahora bagusengera ku Mana.  Ntitukwibagirwa !
E. Turakwibuka Laurenti Ndagijimana, aho muri gereza uri ku rugamba, urugamba rw’ubukristu n’ubumuntu, Ntitukwibagirwa !
B. Turakwibuka Rukundo Emmanuel, gereza waroshwemo ntiyashoboye kugamburuza ibakwe n’inganzo ngari bya mwene Matiyasi. Abo wakuye mu menyo y’abicanyi ubu baracecetse ariko baragusengera. Muvandimwe ntitukwibagirwa !
E. Mwese rero turabasabira, ngo muhabwe vuba ubwigenge, muze mufate mu mugongo abana b’Imana bakomeje kuba mu bukene, abana b’Imana bazonzwe n’igwingira, babuzwa guhinga icyo bashaka, babuzwa gusarura utwo bihingiye. Nimuhabwe ubwigenge vuba maze muze muzahure ireme ry’uburezi, mufashe buri wese kujya mbere ! Maze u Rwanda rutubere twese !


B. III. NTA BICANYI B’ABAHUTU NTA BICANYI B’ABATUTSI

B. Nzirakarengane z’i Gakurazo namwe mwese mwarenganyijwe n’abicanyi b’abatutsi, ntitubibuka twibagiwe izindi nzirakarengane nazo ziciwe mu Byimana mbere yanyu zishwe n’abicanyi b’abahutu. Bapadiri, bihayimana namwe balayiki mwazize abicanyi b’abahutu turabibukana ikiniga ! Bana b’i Rwanda, nta mwicanyi w’umuhutu nta mwicanyi w’umututsi !

E. Padiri Gakuba Tharcisse, watabarutse umaze umwaka umwe mu butumwa bwa gisaserdoti. Watashye iwa twese ugifite amavamuhira b’ubupadiri. Ntitukwibagiwa muvandimwe.

B. Padiri Celestini Niwenshuti, watabarutse udusigiye umuryango w’Abarangarukundo. Abo bana wibarutse bahungiye ku ivuko ryawe i Mushishiro bahasanga abantu bagifite umutima utabara. Nashimirwe Ukurikiyezezu Jean Damascène wabimanye bakahava amahoro. Turakwibuka mukuru wacu !

E. Padiri Callixte Musonera, wari ufite ubwitange n’umuhate byo kurengera abo wabonaga barengana. Imana yacu ntirenganya, izabikwitura ! Muvandimwe turakwibuka.

B. Namwe mwese bapadiri n’abihayimana mwazize abicanyi b’abahutu turabibuka. Imana yacu ni Dawe wa twese, adukunda atatuvanguye, azashyira yongere kuduhuriza iruhande rwe !

E. Ntitwarangiza tutabavuze bagabo b’intwari : wowe Rwabirinda …. mubyeyi wa JMV Rwabirinda, nawe…  mufasha wa Espéranse Mukashema. Mwatabarutse mu ba mbere, mujya kudutegurira amayira. Imana y’i Rwanda izamaana twongere duhure. Ntitubibagirwa !

UMUSOZO

B. Nzirakarengane z’i Gakurazo mwaduteranyirije hano uyu munsi, amateka yanyu afite aho ahuriye n’amateka y’inzirakarengane ziciwe i Kibeho. Ababishe bari babiteguye neza. Babiciye ahantu hatagatifu. Mu bintu bimeze nko guterekera no guhoora ! Imana twigishijwe na Kristu Umwami, na Mariya Umwamikazi wa Kibeho ni Umubyeyi wa twese, Idukunda kimwe ntituvangura. Igihe tubatijwe twagiranye igihango cyo kumubera abana bamwizihiye ! DAWE WA TWESE TWONGEYE KUGUTURA INZIRAKARENGANE ZOSE Z’U RWANDA !

E. BAVANDIMWE TWAZINDUWE NO KWIBUKA INZIRAKARENGANE ZAGIYE TUKIZIKENEYE, DORE IGIHE NGIKI KIRAJE. IGIHE CY’URWANDA RUSHYA. RWA RWANDA ZAKOMEJE GUKORERA NA NYUMA Y’AHO ZITUVIRIYEMO. URWANDA RUJE RURATEMBA AMATA N’UBUKI. NI URWANDA RUZONGERA GUHUMEKA URUKUNDO N’INEZA. NTIDUHWEME GUSABA IMANA YACU NGO RUZE VUBA !

ORLÉANS,
30/06/2019
P. BERNARDIN TWAGIRAMUNGU
EMMANUEL DUKUZEMUNGU




Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire