vendredi 20 février 2015

INZIRAKARENGANE Z'I GAKURAZO/ Kugutumira mu nama izabera i Paris (France) kuya 14/03/2015.



Image en ligne
Muvandimwe,

Uri mu bitabiriye cyangwa bashyigikiye ku mutima  umunsi w'isabukuru y'imyaka 20 y'iyicwa ry'Abasenyeri, abandi Bihayimana n'Abalayiki ryakorewe i Gakurazo kuya 05/06/1994. Iyo sabukuru yabereye Orléans (France) kuva kuya 20 kugeza kuya 21 Kamena 2014.

Uribuka cyangwa wamenye ibyifuzo byavuye muri uwo mubonano. "... Les participants ont fait des propositions pour l'avenir. ..... Sont envisagées, dans les jours à venir, des réflexions et propositions concrètes" cfr: http://lamarchedupeuple.blogspot.fr/2014/06/bilan-commemoration-orleans-france-du.html

Ni muri urwo rwego hateganyijwe inama utumiwemo izabera i Paris (France) kuya 14/03/2015 saa 15 h 00.
(Aho inama izabera nzahakumenyesha nyuma yo kumenya niba uzaboneka).

Iyo nama izaba igamije gushyiraho urwego ruzaba rugamije gushyira imbere no gushyigikira ibikorwa byose birengera izi Nzirakarengane z'i Gakurazo birimo gusigasira isura nziza n'ubutwari byaziranze mu bihe bikomeye.

Nongere ngire icyo nkwibutsa: Kwitabira uyu mugambi nkugejejeho n'ibindi bikorwa bizajyana na wo birasaba kwakira no gusobanukirwa neza ko imigambi ijyana n'iby'Inzirakarengane z'i Gakurazo irenze iby'amashyaka n'utundi dutsiko twose abantu basanzwe bagenderamo biremwa na muntu. Amahano yabereye i Gakurazo yakozwe igihe kizwi n'abantu bazwi ku bantu bazwi. Ibi biboneka bibitse amabanga ava kuri Nyiramateka. Inyuma y'ibi byago, hari ibyiza bisanganira byo kureshya nk'impano abemera kubyakira. Inzira biboneje ikaba atari gihogera kuko iyobokwa n'uwiyemeza kuyimenya mu ihashywa rya byinshi bimunga Rwanda. Impamvu ikaba ko Amahirwe y'i Rwanda yahisemo kuba Nsanganira kandi agahora ategereje abagenzi ku muhanda wa Mutarambirwa.

Hirya y'imibabaro ya Gakurazo hihishe icyifuzo cy'ibyiza n'amahirwe bigenewe abana b'i Rwanda nta n'umwe uhejwe. Ayo Mazimano abitse mu gaseke katiharirwa kuko kagenewe gapfundurirwa no gusesekarizwa ku karubanda k'i Rwanda nk'indabo zitama. Impumuro yazo imenywa  n'uwiyemeje
- kwinjira mu Butabera burengera bose,
- kugaba a Mahoro asanganira abihebye,
- gutwarwa n'u Rukundo ruhuza abadahuje ibisokuruza nyamara bahurira ku gihango cy'amaraso ava kimwe,
- kurengwa n'u Bugiraneza busura muto na mukuru,
- guharanira kongera kwakira n'andi Mazimano atagira gipimo na kiguzi.

Nkwifurije umwiteguro mwiza w'iyi nama kandi ngusaba kumenyesha, mbere yo kuya 25/02/15,  niba uzayibonekamo kugira ngo mbonereho kukugezaho ibya ngombwa byose.
Tél.: 00 33 6 67 51 57 39
Emmanuel DUKUZEMUNGU

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire