mardi 8 décembre 2015

RWANDA/ Boniface TWAGIRIMANA, VP1 wa FDU-INKINGI arashimira Imana n'abaturage bamurwanyeho mu makuba.

Kuwa gatanu 04/12/15 Bwana Boniface Twagirimana yaguye mu gaco k'abicanyi ba FPR nk'uko abyisobanurira kuri Radio Inkingi baramuniga bashaka kumurigisa. Iyo hatagoboka abaturage ibye byari birngiye.

Afficher l'image d'origine

"Imana yo mu ijuru iyo yashatse kwerekana icyubahiro cyayo ntibura uko itabara,ntibura uko ibigenza! Nshimwa Mana kuba mu minsi yanjye yo kubaho hano ku isi wemeye kongeraho n'umunsi wo kuya 4-5 Ukuboza 2015 ! Ndashimira mbikuye ku mutima abaturage bantabaye uko bashoboye kose bakanamperekeza ngo igikorwa kidasubukurirwa imbere ubwo nari nshimutiwe mu .gace ka Remera,Imana ibahe umugisha utagabanyije kandi umutima wo gutabara uwo babonye wese uri mukaga Imana iwubakomezemo! Igikorwa bankoreye cyiza sinshobora kuzakibagirwa kandi cyanteye imbaraga zidasanzwe zo kumenya no kubahiriza agaciro ka muntu mu gihe cyose cyo kubaho nsigaranye! Nshimiye namwe mwese mwakomeje kunsengera,kuntabariza no kuntakambira kuyo mu ijuru ngo irengere ubuzima bwanjye!"

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire