UBUTUMIRE
KWIZIHIZA UMUNSI W'IMPUNZI NYARWANDA/ TALIKI YA 24/06/17 I PARIS
Ikibazo
cy’ubuhunzi mu Rwanda kimaze kuba akarande. Abanyarwanda benshi bahunze
itotezwa n’umutekano muke baba hirya no hino mu bihugu binyuranye cyane cyane
ibituranye n’u Rwanda kandi umubare wabo ugenda wiyongera uko bwije uko
bucyeye.
Kugira ngo
turusheho kumvikanisha icyo kibazo cy’ingutu, kugira ngo dushishikarize abo
bireba bose kukibonera umuti urambye :
Tuzizihiza umunsi
w’impunzi y’umunyarwanda tariki ya 24
kamena 2017 i Paris mu Bufaransa guhera saa saba z’amanywa (13h00).
Uwo
munsi wateguwe ku bufatanye bw’imiryango itagengwa na Leta, imitwe ya politiki
n’abantu ku giti cyabo.
- Saa
saba hazakorwa urugendo ruto nyuma dushyikirize ubutumwa bwanditse ubuyobozi
bw’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (HCR) n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo.
Aho tuzahurira tuzahabamenyesha mu minsi ya vuba.
- Saa
cyenda hateganijwe ijambo nyamukuru, ubuhamya bw’impunzi no gusabana.
Abanyarwanda
twese tubishoboye n’inshuti z’u Rwanda dusabwe kwitabira uwo munsi turi benshi.
Ukeneye
ibindi bisobanuro wabaza abantu bakurikira :
France :
Evelyne Mukamana (06 12 63 70 08) ; Donatille Nierat (06 41 26 47 26) ;
Théophile Mpozembizi (06 18 80 08 77)
Belgique :
Innocent Twagiramungu (04 95 48 29 21) ; Aloys Simpunga (04 93 21 42 68) ;
Mugabe Nizeyimana (04 84 10 32 96)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire