ITANGAZO
FDU-INKINGI IRAMAGANA
URUPFU RWA MWARIMU NIWUNGIZE CHADRACK
WAHITANYWE
N’UBUTEGETSI BWO MULI RUTSIRO.
Inkuru yizewe iturutse mu karere ka Rutsiro, intara
y’iburengerazuba mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, iravuga urupfu
rw'umwarimu witwa NIWUNGIZE Chadrack wari utuye k’umurenge wa
Nyabirasi, akagari ka Ngoma, umudugudu wa KAZO akaba yigishaga ku kigo
cy'amashuri cya Kazo.
Ku itariki ya 02/04/2015 nibwo uyu mwarimu witwa NIWUNGIZE
Chadrack yatawe muri yombi n’umutegetsi (Executif) w'umurenge wa Nyabirasi.
Uyu mutegetsi witwa, Mudahemuka CHRISTOPHE yari kumwe n’umuntu wo muli
DASSO (District Administration Security Support Organ), umutwe witwara gisirikare wa FPR, uvugwaho ko ushinzwe
gufasha ubutegetsi kubungabunga umutekano w’abaturage. Bamusanze iwe mu rugo,
baramujyana nta mpapuro zabugenewe zo gufata umuntu bita “mandat d’amener”.
Kw’italiki ya 05/04/2015, nibwo uyu mutegetsi (Exécutif)
yaje kumenyesha ba nyiri umuntu ngo baze gutora umurambo wa Niwungize Chadrack.
Mugihe bakirimo gushaka uburyo bajya kubaza aho umurambo uri, nibwo
akarere ka Rutsiro kabagejejeho uwo murambo. Ntawigeze asobanura ukuntu umuntu
wagiye ari muzima agarutse ari umurambo. Abaturanyi bakaba bemeza ko ngo yaba
yarazize akarimi k’abambari ba FPR, bavugaga ko ngo akorana n’abadashyigikiye
ubutegetsi, bikaba bimenyerewe ko abantu nkabo bitwa abanzi b’igihugu.
Nyuma yayo mahano yakozwe n’ubutegetsi, harahwihwiswa ko
ngo haba hari abandi bari guhigwa bukware ngo nabo bicwe. Muri abo
bavugwa, harimo uwitwa Hakizimana P. Celestin (wari ukuriye
injyanama y'umurenge akaba n’umukuru w'ikigo cy'amashuri cya Kazo,
n’uwitwa Nzabandora Sylvère wari ushinzwe inyigisho (prefet
des Etudes) kuri icyo kigo cya Kazo.
Ishyaka FDU INKINGI riramagana byimazeyo urupfu rwa
mwarimu Niwungize Chadrack, rugasaba ubutegetsi bwa FPR gusobanura urupfu
rw’iyi nzira karengane, kandi rugahana by’intangarugero abakoze aya marorerwa.
Irasaba kandi ubutegetsi kubahiliza amategeko bwishyiriyeho, yo kulinda
umutekano wa buri mutura Rwanda, no kunyura mu nzira zemewe z’ubutabera igihe
hali umuntu ukekwaho icyaha.
Irasaba kandi ubutegetsi gusubiza inkota mu rwubati
bukareka guhotera umuntu uwo ali we wese utunzwe agatoki n’abambali ba FPR
inkotanyi bamukekaho ko adakomera amashyi ubutetetsi.
Bikorewe i London
tariki ya 07/04/2015
Justin
Bahunga
Komiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri FDU Inkingi
Umuvugizi wa
FDU-Inkingi.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire