RWANDA/
BILAN 2019/
ISABUKURU Y’IMYAKA 25
Y’INZIRAKARENGANE ZA GAKURAZO.
IMIHANGO YABEREYE ORLÉANS (FRANCE) KUYA 30/06/2019.
VIDÉO ( doc. non répertorié)
Nkuko byari biteganyijwe, warabaye
umunsi mukuru wo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 25 y’iyicwa ry’INZIRAKARENGANE ZA
GAKURAZO ryakozwe na FPR ku itariki ya 05/06/1994.
Uwo munsi wari witabiriwe n’abantu
baturutse hirya no hino. Mu bashyitsi twavuga nka Padiri Vénuste Linguyeneza,
Madamu Espérance Mukashema, nyina w’akana Richard Sheja, ba bwana Joseph Matata na Théodore Mpatswenumugabo. Bari bitabiriye icyo gikorwa bafatanyije
n’abandi baturutse ahandi mu Bufaransa, bakiriwe n’abasangwa ba Orléans.
Misa yasomwe na Padiri Vénuste
Linguyeneza afatanyije na Padiri Bernardin Twagiramungu. Twibutse ko Padiri
Venuste Linguyeneza wayoboraga muri icyo gihe Seminari nkuru « Philosophicum »
ya Kabgayi ari we wayoboye imihango y’i Gakurazo, hashize imyaka makumyabiri n’itanu,
yo gushyingura Inzirakarengane 15 zari zimaze kwica na FPR (Front patriotiquerwandais) kuya 05/06/1994.
Na ho
Bernardin Twagiramugu yari mu byegera bibiri bya hafi bya Musenyeri Tadeyo
Nsenyiyumva wa Kabgayi amububereye « Chancelier », « Umunyamabanga
mukuru »
Mu nyigisho ye, padiri V.
Linguyeneza yabanje kwibutsa Inzirakarengane za Gakurazo izo ari zo. Yakomeje yibutsa ko umuhango wo kwibuka
twarimo udahagarira ku Nzirakarenga za Gakurazo gusa, ahubwo uzirikana kandi uhimbaza
inzirakarengane zose z’u Rwanda. Mu
nyigisho ye, V. Linguyeneza yaje kwibanda ku ngingo igaya imyitwarire ya FPR mu
kwibuka. Yabisobanuye avuga ko igitekerezo cyamujemo bihereye ku ruzinduko
yagiriye, mu kwezi gushize, mu mugi wa Ypres, Flandres, mu Bubiligi. Ati,
nahasanze « za cimetières militaires bien entretenus, même un cimetière
allemand kandi bari abanzi ». Arongera ati, ntangazwa rero « n’uko Inkotanyi zihora
zitaburura abapfuye, yewe n’abo bishe ubwabo, ariko bakabititirira Interahamwe,
toujours pour grossir les chiffres…. nyamara nta n’imva n’imwe y’umusirikare wabo
berekana!" Ibi rero bikomeza gutera Linguyeneza kwibaza no gutangara: « Pour
une armée victorieuse, c’est quand même drôle ! » Biratangaje kubona badafite byibuze ubushobozi bwo kuba "bagira bati : uriya yaguye hariya
gitwari. Non, nta n’umwe ! ».
Venuste yasoje inyigisho yibutsa abari aho ko twe, nta
vangura na rimwe dushobora kugira mu kwibuka Inzirakarenganze za Gakurazo.
Ati : Abana b’u Rwanda bazahora ari bamwe mu maso y’Imana n’ayacu, baba abakiriho ndetse n'abatakiriho.
Ibindi byaranze uku kwibuka ni
isengesho rikomeye ryavugiwe mu “Bisabisho” byasomwe na Joseph Matata ndetse
n’umuhango wo kwibuka wabaye mbere y’uko misa isozwa uyobowe na Emmanuel
Dukuzemungu afatanyije na Bernardin Twagiramungu.
Nkuko turi bubibone hasi aha, iyo
mihango yakozwe ifite ubutumwa :
- Bugenewe
Abanyarwanda bose ariko bwumvwa n’uzi ururimi rw’i Kinyarwanda gusa.
- Bucengerwa
n’ufite ingabire yo kwemera Imana ndetse akagira ubumenyi bwo kwinjira mu bitekerezo
byanditse no gusesengura ibimenyetso byose biba byahiswemo n’ababiteguye.
- Bubwira
ku buryo butaziguye :
- Abategetsi b’u Rwanda b’iki gihe turi mo.
- Abayobozi ba Kiliziya Gatolika.
- Abanyarwanda bose muri rusage.
Imihango yakorewe mu Ngoro ya
Bikira Mariya yiswe « Notre Dame des Miracles » iri Orléans (Loiret,
France).
Bikorewe Orléans ku
ya 03/07/2019
Umuhamya wabihagazeho
IMIGEREKA 2 :
R/ Nyagasani utwumve utubabarire.
1/ Nyagasani Mana,
tukweretse by’umwihariko Inzirakarengane 15 za Gakurazo. Aho ziri mu Mahoro
yawe uzihe umwihariko wo gukomeza kurengera u Rwanda ngo ababoshye babohorwe
maze Amahoro nyayo atahe i Rwanda. Twumve Nyagasani.
2/ Nyagasani Mana,
tukweretse abana b’u Rwanda bo mu Moko yose n’Uturere twose bishwe muri 94 na
nyuma y’aho kugeza n’uyu munsi. Hindura amaraso yabo ifumbire igomba kumerwamo
no gukuriramo imbuto zitanga umusaruro mwinshi w’Ubumwe, Umubano n’Urukundo mu
gihugu witoreye. Twumve Nyagasani.
3/ Nyagasani Mana,
turabagutuye bose ngo ubakire mu
Mahoro yawe, abakomeje kugwa ku Rugamba
rw’Amahoro bazizwa ibitekerezo n’ibikorwa byabo bigamije ubuvandimwe
n’ubwisanzure by’abanyarwanda bose. Twumve Nyagasani.
4/ Nyagasani Mana,
ntibagira umubare abana b’u Rwanda barimo kwicishwa nkana
ubukene n’inzara. Umva akababaro n’amarira y’imbabare zawe zose maze utabare igihugu
cyawe. Twumve Nyagasani.
5/ Nyagasani Mana,
uko duteraniye hano hamwe na Kiliziya yose aho inyanyagiye
ku isi, tukweretse by’umwihariko Kiliziya y’u Rwanda. Roho wawe asure Abayobozi bayo, abahe kwakira
ingabire zidasanzwe zo kuvugira abatagira kivugira, kugira inama abategetsi,
nta mususu, ku byerekeye inzira nyayo igana amahoro n’ubumwe bibereye u Rwanda.
Twumve Nyagasani.
E= Emmanuel
B= Bernardin
E. NI MUCYO TURIRIRE ABACU
TUTAGAMIJE GUHERANWA N’AMARIRA AHUBWO TUREBA U RWANDA RUSHYA RUJE KANDI
RWIFUJWE N’INZIRAKARENGANE ZAGUYE I GAKURAZO. TWIBUKE KO AMARASO
Y’ABAMARITIRI ARI IFUMBIRE IBYARA INTORE Z’MANA.
|
I/ Gakurazo itwibutsa inzirakarengane zose
B. Gakurazo, gakurazo ! Utwibutsa ko buri
munyarwanda wese yababaye : umuhutu, umututsi, umutwa, ufite ababyeyi
b’amoko atandukanye, umukuru n’umuto, Bamaritiri ba Gakurazo, muri irebero ry’u
Rwanda rubereye Abanyarwanda bose !
E. Mgr Thadeyo Mushumba mwiza,
ntiwahunze ubonye ikirura kije, waguye kw’itabaro urengera intama zawe.
Turakwibuka !
B. Mgr Nsengiyumva Vincent na Yozefu
Ruzindana, mwamenye ubuhungiro icyo ari cyo. Mugeze i Kabgayi ntimwicaye ubusa,
mwari mwashoboye kwemererwa ko Kabgayi iba ahantu hizewe, hatarangwa intambara.
Turabibuka !
E. Jean Marie Rwabirinda, uri
igitego, uri ishema ry’abakwibarutse, ubereye u Rwanda na Kiliziya, uri ishema
ryacu, wanze kwitandukanya n’abo mwari musangiye ubutumwa. Abanyarwanda bose tukuzi
tukwiyumvamo. Turakwibuka !
B. Mgr Gasabwoya Innocent, wabaye
igisonga cyiza cya diocèse yawe. Urugwiro rwawe ntituzarwibagirwa.
Turakwibuka !
E. Fr Jean Baptiste Nsinga,
umunyangeso nziza n’umunyakuri, uri imfura gusa ! Rurema yabikwituye
karijana. Turakwibuka !
B. Padiri Bernard Ntamugabumwe, aho
wabaga uri nta rungu ryaharangwaga, umunyarugwiro n’ingeso nziza.
Turakwibuka !
E. Padiri Uwimana Emmanuel, wagiye
urubyiruko rukinyotewe ubuhanga bwaye. Uri ishema ryacu. Turakwibuka !
B. Padiri Sylvestre Ndaberetse, wari
uzi ubuhungiro n’intambara icyo ari cyo. Warashishozaga, ugakunda umurimo. Waratunguwe
muvukanyi. Turakwibuka !
E. Padiri Fransisko Muligo, wari
nk’umuhanuzi ubwo wahanuraga ko ubwitange bwawe buzahembwa kwicwa. Amaraso yawe
ni imbuto y’ubukristu. Turakwibuka !
B. Padiri Kayibanda Alfred, akazi ka
« sécurité » washinzwe wagakoze kinyamwuga na kimuntu. Ibyo
twatekerezaga ko utashobora ngo ukize inzirakarengane warabishoboye. Abo wakuye
mu menyo ya rubamba ubu baracecetse, ariko bazagera ubwo bavuga.
Turakwibuka !
E. Padiri Denis Mutabazi, ngo ntawe
uruhunga ! Wari umaze gukira igikomere wakuye mu Bugoyi. Uri umunyangeso
nziza n’intwari. Turakwibuka !
B. Padiri Gahonzire Fidèle, muri bya
bihe by’amage Roho w’Imana yaguhaye ingabire y’ubutwari no gukomera. Twabanye
kivandimwe. Turakwibuka !
E. Stanislas Twahirwa, wagiye uri
muto, ariko wiziritse ku ntore z’Imana, abazishe ntibakugiriye imbabazi.
Turakwibuka !
B. Richard Sheja, umuto utera
umutima mwiza, uri umumalayika w’urumuri n’imbaraga, wakomeje intore z’Imana
zihamya ko Kiliziya ari imwe, ko itunganye, ko ikwiriye hose kandi ko ishingiye
ku ntumwa, komeza udusabire ingabire nyinshi ku Batatu Batagatifu.
Turakwibukana ikiniga !
E. Ba maritiri b’i Gakurazo, amaraso mwamennye yabaye imbuto zera
ubukristu,ubumuntu n’ubunyarwanda. Ntabwo tubibuka ngo twibagirw abandi bishwe mbere
yanyu na nyuma yanyu, mu gihugu no hanze yacyo :
B. Frère Balthazar, waguye i Kinazi,
amaraso yawe ahabera imbuto yera ubukristu n’ubumuntu. Turakwibuka !
E. Padiri François Twagirimana, waguye
hafi y’i Muyunzwe wicanwa n’umukambwe J.M.V Rusingizandekwe wari wanze gusiga
wenyine. Mwahabaye intwari. Turabibuka !
B. Padiri Piyo Ntahobari, muri cya
gihe cy’amage wabaye intwari, uba intagereranywa mu bugiraneza. Bagusanze mu rutoki
wishwe… Ntitwakwibagiwe. Muvandimwe turakwibuka !
E. Fransisko Muyoboke, waguye Zaïre
ukurikizwa murumuna wawe Emmanuel Uwimana. Amaraso wameneye mu buhungiro yeze
kandi azera ubukristu n’ubumuntu. Turakwibukana ikiniga !
B. Yaaa ! na ho se mwe Murinda
Fidèle na Murindwa Fawustini, mwabaye abamisoyeneri beza muri Diyosezi ya
Byumba. Abapadiri ba diyosezi yanyu barishwe bigirizwaho nkana, harokoka bâtâtu
gusa, bahungira i Burayi. Mwese turabibukana ikiniga !
E. Na ho se mwe bazungu beza, shema
rya Kiliziya yacu, shema ry’ibihugu na za diyosezi muvukamo,… mwameneye amaraso
yanyu ku butaka bw’u Rwanda,…
B. Turakwibuka Isidro Uzkudum nawe
Viekoslav Curic. Mwabaye intwari ariko ! Viecko, wapfuye gitwari wirwanaho !
Mwese muri ikitegererezo. Ikinyarwanda mwavugaga wagira ngo mwari mwarakigiye
imbere y’amashyiga atatu. Turabibukana ishema n’ikiniga !
E. Abandi twaba twibagiwe, mumenye
ko Imana yo itabibagirwa !
II/ Mu guhekura u Rwanda, abo Inkotanyi zitavukije
ubuzima zabishe rubozo.
B. Gakurazo, gakurazo !
Butaka bwera ubutagatifu ;
Butaka bwanga ikinyoma,
Ukuri kukaganza ku manywa yera.
Butaka bwanga amacakubiri,
Butaka bwera ubumwe !
E. Gakurazo
gakurazo,
Butaka bwatsinze irondakoko,
N’irondakarere bukaritsinda !
Reka tukuratire izindi ntwari,
Zaranzwe n’ineza zikiturwa inabi
B. Turakwibuka ntwari Josefu Ndagijimana,
aho uri muri gereza uri ku rugamba, kandi nturi uwa mbere ururiho. Barakubanjirije
ba Pahulo w’i Tarsi ndetse na ba Mgr Misago… Ndakwibuka ukangaranya abicanyi
muri Rugiramigozi, intama ushinzwe ukazisohoza i Kabgayi nta n’imwe ujimije.
Abazi ibyiza wabakoreye baracecetse, ariko bahora bagusengera ku Mana. Ntitukwibagirwa !
E. Turakwibuka Laurenti Ndagijimana, aho
muri gereza uri ku rugamba, urugamba rw’ubukristu n’ubumuntu,
Ntitukwibagirwa !
B. Turakwibuka Rukundo Emmanuel, gereza
waroshwemo ntiyashoboye kugamburuza ibakwe n’inganzo ngari bya mwene Matiyasi.
Abo wakuye mu menyo y’abicanyi ubu baracecetse ariko baragusengera. Muvandimwe
ntitukwibagirwa !
E. Mwese rero turabasabira, ngo muhabwe vuba ubwigenge, muze
mufate mu mugongo abana b’Imana bakomeje kuba mu bukene, abana b’Imana bazonzwe
n’igwingira, babuzwa guhinga icyo bashaka, babuzwa gusarura utwo bihingiye.
Nimuhabwe ubwigenge vuba maze muze muzahure ireme ry’uburezi, mufashe buri wese
kujya mbere ! Maze u Rwanda rutubere twese !
B. III. NTA BICANYI B’ABAHUTU NTA BICANYI B’ABATUTSI
B. Nzirakarengane
z’i Gakurazo namwe mwese mwarenganyijwe n’abicanyi b’abatutsi, ntitubibuka
twibagiwe izindi nzirakarengane nazo ziciwe mu Byimana mbere yanyu zishwe n’abicanyi
b’abahutu. Bapadiri, bihayimana namwe balayiki mwazize abicanyi b’abahutu
turabibukana ikiniga ! Bana b’i Rwanda, nta mwicanyi w’umuhutu nta
mwicanyi w’umututsi !
E. Padiri
Gakuba Tharcisse, watabarutse umaze umwaka umwe mu butumwa bwa gisaserdoti.
Watashye iwa twese ugifite amavamuhira b’ubupadiri. Ntitukwibagiwa muvandimwe.
B. Padiri
Celestini Niwenshuti, watabarutse udusigiye umuryango w’Abarangarukundo. Abo
bana wibarutse bahungiye ku ivuko ryawe i Mushishiro bahasanga abantu bagifite
umutima utabara. Nashimirwe Ukurikiyezezu Jean Damascène wabimanye bakahava
amahoro. Turakwibuka mukuru wacu !
E. Padiri
Callixte Musonera, wari ufite ubwitange n’umuhate byo kurengera abo wabonaga barengana.
Imana yacu ntirenganya, izabikwitura ! Muvandimwe turakwibuka.
B. Namwe
mwese bapadiri n’abihayimana mwazize abicanyi b’abahutu turabibuka. Imana yacu
ni Dawe wa twese, adukunda atatuvanguye, azashyira yongere kuduhuriza iruhande
rwe !
E. Ntitwarangiza tutabavuze bagabo
b’intwari : wowe Rwabirinda …. mubyeyi wa JMV Rwabirinda, nawe… mufasha wa Espéranse Mukashema. Mwatabarutse
mu ba mbere, mujya kudutegurira amayira. Imana y’i Rwanda izamaana twongere
duhure. Ntitubibagirwa !
UMUSOZO
B. Nzirakarengane
z’i Gakurazo mwaduteranyirije hano uyu munsi, amateka yanyu afite aho ahuriye
n’amateka y’inzirakarengane ziciwe i Kibeho. Ababishe bari babiteguye neza. Babiciye
ahantu hatagatifu. Mu bintu bimeze nko guterekera no guhoora ! Imana
twigishijwe na Kristu Umwami, na Mariya Umwamikazi wa Kibeho ni Umubyeyi wa
twese, Idukunda kimwe ntituvangura. Igihe tubatijwe twagiranye igihango cyo
kumubera abana bamwizihiye ! DAWE WA TWESE TWONGEYE KUGUTURA
INZIRAKARENGANE ZOSE Z’U RWANDA !
E. BAVANDIMWE
TWAZINDUWE NO KWIBUKA INZIRAKARENGANE ZAGIYE TUKIZIKENEYE, DORE IGIHE NGIKI
KIRAJE. IGIHE CY’URWANDA RUSHYA. RWA RWANDA ZAKOMEJE GUKORERA NA NYUMA Y’AHO ZITUVIRIYEMO.
URWANDA RUJE RURATEMBA AMATA N’UBUKI. NI URWANDA RUZONGERA GUHUMEKA URUKUNDO
N’INEZA. NTIDUHWEME GUSABA IMANA YACU NGO RUZE VUBA !
ORLÉANS,
30/06/2019
P. BERNARDIN TWAGIRAMUNGU
EMMANUEL DUKUZEMUNGU