lundi 2 novembre 2015

RWANDA: FDU-Inkingi/ FPR:Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDU-INKINGI mu mugi wa Kigali,amaze gutabwa muri yombi.


 
Amakuru atugezeho aka kanya nuko ubu umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali Bwana Theophile Ntirutwa atewe iwe murugo n'abantu tutaramenya ariko ngo barimo umwe mu bayobozi b'inzego zibanze. Bamusanze iwe aho atuye ku Gisozi ahakunze kwitwa Beretwari. Uyu Theophile akaba yaramaranye iminsi ikibazo n'intore zaho atuye aho zari zimaze iminsi zimuhatira gutanga imisanzu itandukanye irimo n'iya FPR inkotanyi, aho yari yarazibwiye ko atatanga imisanzu y'ishyaka atarimo. Muri bino byumweru bibiri bishize kandi yaramaze iminsi abwirwa n'abaturanyi be ko hari abantu babasore babiri basa n'abasirikare cg abapolisi ariko baba bambaye imyenda ya gisivile baza hafi yiwe babaririza ngo igihe atahira. Kuri uyu wa gatanu ushije nibwo yari yamenyeshejwe n'ubuyobozi bw'umudugudu ko ngo agomba kwimuka muri uwo mudugudu ariko abasubiza ko bitari bikwiye ko yimwa uburenganzira bwo gutura aho ashaka mu gihugu cye kubera gusa ko adashoboye kuba umuyoboke wa FPR.
 
Nyuma yo kubahakanira ko iby'imisanzu ya FPR ko bitamureba amakuru akomeza avuga ko ngo abo bantu bamuteye iwe muri uno mugoroba ngo baje bitwaje ko ngo adatanga amafaranga ngo y'umutekano none ngo baje kumufata,ubu twandika baramutwaye turacyakurikirana uko biri bugende!

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire