Yishwe n’abayobozi azize kudatanga mituweri


0
1339

Imodoka yakuye umurambo ku bitaro bya Ngarama ajyanwa gushyingurwa.(Ifoto/Hitimana S.)

Gisagara Bernard wari mu kigero cy’imyaka 40 yapfuye akubiswe n’abayobozi bamufashe kubera kudatanga mituweri no gusiba irondo.
Uyu muturage yabarizwaga mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, Akagali ka Nyarubungo.
Gisagara ngo yafatanywe na mugenzi we ku mabwiriza y’umuyobozi w’akagali ka Nyarubungo, Bizumuremyi Gaspard.
Musengamana Leodomiri wafatanywe na Nyakwigendera, yabwiye Izuba Rirashe ko abaje kubafata bazanye urwandiko rw’umuyobozi w’akagali.
Aba ngo ni uzwi ku izina rya Mahungu na Musabirema bashinzwe umutekano mu mudugudu bazwi ku izina ry’Abapolisingi.
Musengimana yakomeje avuga ko basobanuriye abaje kubafata ko nta mafaranga ya mituweri bafite aho ngo nyakwigendera yabwiye gitifu ko ategereje ko imyaka yera.
Umuyobozi w’akagali ngo yabwiye abashinzwe umutekano mu midugudu ko batwara aba bagabo kuri polisi.
Bageze mu nzira ngo uyu mugabo yakomeje kubinginga ababwira ko bamureka akajya kuyashaka ariko bakamukubita bamusaba ko yihuta.
Ngo ubwo yahindukiraga abasaba imbabazi, umwe yahise amukubita inkoni agiye kugwa hasi undi amukubita igipfunsi n’umugeri ahita yikubita hasi .
Nyakwigendera akigwa hasi ngo yahise yiyanduza (kwinera) ariko ngo aba bakomeza kuvuga ko ari ibyo yigira.
Leodomiri avuga ko aba bagabo bahamagaye gitifu bamubwira ko nyakwigendera yanze kugenda kandi yinereye, gitifu ababwira ko agiye kwiyizira azanye amapingu.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ngarama mu gihe abakekwaho kumwica bagerageje guhunga ariko baza gufatwa.
Abavandimwe ba nyakwigendera bavuga ko batunguwe no kubona umuntu azira kuba ataratanze mituweri kandi na byo byaturukaga ku bukene yari afite.
Nyakwigendera Gisagara Bernard ngo asize abana umunani.
Niyibizi J Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama yemereye iki kinyamakuru inkuru y’uru rupfu.
Avuga ko ibi ari ibyago bitunguranye aho abakubise uyu muturage bishoboka ko batari bagambiriye kumwica, gusa ubuyobozi bukaba bubabajwe cyane no kubura umuturage bwari bushinzwe kuyobora.
Yavuze ko abakekwaho kubikora bafashwe na polisi mu gihe gitifu w’akagali kugeza ubu batazi aho aherereye.
Niyibizi J Claude yongeraho ko bakimenya inkuru ya biriya byago, ubuyobozi bwihanganishije umuryango wa Nyakwigendera.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gufasha umuryango wabuze umuvandimwe gushyingura uwabo, ubu ubuyobozi bugiye kubaba hafi no mu bibazo by’ubukene bafite.
Abavandimwe ba nyakwigendera mu gahinda gakomeye (Ifoto/Hitimana S)

Abavandimwe ba nyakwigendera mu gahinda gakomeye (Ifoto/Hitimana S)