Abaturage bakoze umuhanda uva i Nyamirambo ujya i Mageragere hose ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2016, bigaragambije bafunga umuhanda bakoresheje amabuye babuza imodoka guca muri uyu muhanda kuko ababakoresheje batigeze babishyura.
Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Simon Peter Kalinda ushinzwe imicungire y’aba bakozi, yadutangarije ko hari abafundi basaga 170 n’abayedi basaga 200 bakoze ibikorwa by’ubwubatsi mu muhanda uva i Nyamirambo ugana i Mageragere, bakaba bari basanzwe babishyura buri cyumweru ariko ubu hakaba hashize ibyumweru bitatu batabahemba.
Bari batambitse amabuye mu muhanda ngo babanze bishyurwe ibirarane byabo
Avuga ko gutinda byatewe n’uko inzira zo kwishyura aya mafaranga zafashe igihe kirekire, kuburyo n’ubu bakirimo kubyirukamo ngo babishyure amafaranga yabo, bose hamwe bakaba babafitiye amafaranga y’u Rwanda asaga 4.300.000.
Simon Peter Kalinda avuga ko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize aba bakozi bavuze ko batazongera gukora batarahembwa, abandi nabo bakabizeza ko bagiye gushakisha bakabishyura ngo akazi gakomeze, ndetse no kuri uyu wa Kabiri abakuriye ibi bikorwa by’ubwubatsi bakaba bazindutse biruka mu bijyanye no gushaka ayo amafaranga, maze mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi, abakozi barigaragambya bafunga umuhanda bakoresheje amabuye, babuza imodoka gutambuka.
Icyakoze ubwo twavuganaga n’uyu Simon Peter Kalinda ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yavugaga ko Polisi yari imaze guhosha iyo myigaragambyo n’umuhanda wongeye kuba nyabagendwa, mu gihe aba bakozi nabo bari bategereje umuyobozi mukuru ukuriye ibikorwa byo kubaka uyu muhanda witwa John Bosco Kagubare ngo bumve icyo ababwira kuri iki kibazo.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire