mercredi 13 janvier 2016

KIGALI/RWANDA:Umupolisi yakubise umumotari umugeri bagenzi be bafunga umuhanda.




Ibi byabereye hafi y’umuhanda udacamo imodoka (car free zone) ahagana ku isaha ya saa 
sita na cumi(12h10) mu mihanda iteganye iherereye hagati y’inyubako ya Centenary 
House na Pension Plaza. Ubwo Inyarwanda.com yahageraga yasanze hari urujya 
n’uruza rw’abantu ariko biganjemo abamotari bari baje kureba icyabaye kuri mugenzi 
wabo wari ukiryamye hasi.

Uko ababibonye babisobanura

Umusore utashatse ko dutangaza amazina ye yadutangarije uko byagenze muri aya magambo. Ati “ Nari ndi kuzamuka mbona umumotari aturutse muri uriya muhanda uzamuka ugana kuri car free zone, hanyuma ahita akata aza ashaka abagenzi. Umupolisi wari urinze umuhanda ngo hadacamo imodoka yamuje inyuma ahita amukubita umugeri moto ikigenda yikubita hasi kuri bordure y'umuhanda, aho kumwegura ahita afata moto ye arayijyana. Uko nabibonye ntabwo umumotari yari mu ikosa kuko aka gahanda yari arimo ntabwo bibujijwe ko abamotari bagacamo keretse abatwara imodoka.”

Yongeyeho ati “ Nyuma yo kumukubita, abandi bagenzi be 3 bahise bahagera banga kumujyana kwa muganga, bakavuka ko imodoka  ya polisi ariyo igomba kumujyana kuko yakubiswe n’umupolisi mugenzi wabo. Uko iminota yashiraga niko abamotari benshi bakomeje kwiyongera nkuko na we ubyibonera. Bakomeje kumusatira aho yahise ajya guhagarara bamusaba ko yamujyana kwa muganga.”

Aho yari ahagaze
Aho umupolisi yahise ajya guhagarara abantu bari bamwuzuyeho

Umuhanda wari ufunze
Nta modoka yahitaga

Abo hejuru
Abo hejuru muri etage  bakurikiraniraga hafi ibiri kuba

Umumotari


Bamukikije


Umupolisi

Umupolisi asaba abantu kubafasha bakageza uyu mumotari kwa muganga

bamwinjiza mu modoka
Bamwinjiza mu modoka ya polisi ngo ajyanwe kwa muganga

Umupolisi
Umupolisi wakubise umumotari

imodoka
Iyi niyo modoka yaba uwakubiswe n'umupolisi wamukubise bagiyemo

Bamuherekeje
Abamotari bamuherekeje no kwa muganga

Undi mugenzi wari uri hafi aho we yagize ati “ Nta mugenzi yari atwaye bibereye hariya abaturage twese tureba “. Tumubajije niba ari akarengane babona yagiriwe, abari bamukikije bose bahise biyamirira icyarimwe ko arenganyijwe ko ndetse umupolisi wakoze iri kosa akwiriye kubihanirwa by’intangarugero kuko asebeje Polisi yo mu muhanda muri rusange. Ahagana ku isaha ya saa saba nibwo imodoka ya polisi yaje kujyana uyu mumotari kwa muganga ndetse n’umupolisi bivugwa ko yamukubise umugeri.

Mu kiganiro inyarwanda yagiranye n’umuvugizi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishyizwe umutekano wo mu muhanda, Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi ubwo twamubazaga uko kikibazo giteye yadutangarije ko bakigikurikirana. Twanamubajije niba gukubita utwaye ikinyabiziga biri mu bihano byemewe na Polisi y'u Rwanda, ntiyagira icyo abivugaho ahubwo ashimangira ko ibi bakibikurikirana.

Renzaho Christophe | Wednesday, 2016-01-13

inyarwanda.com






mardi 12 janvier 2016

RWANDA/ Hop. Gitarama : Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gitarama bavuga ko nta mbabazi zikiba kwa Muganga




Hashize igihe kitari gito, abagana ikigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe bijujutira uburyo bakirwa muri iki kigo nderabuzima.Hari abavuga ko hari ubwo bamara hafi icyumweru cyose basiragira kugira ngo bavurwe, ariko bagasubira iwabo badapimwe cyangwa se ngo bahabwe igisubizo kibanogeye.
Bamwe mu barwayi bahitamo kuryama mu busitani bategereje guhabwa serivisi (Foto Muhizi E)
Bamwe mu barwayi twasanze kuri icyo kigo batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko serivisi bahabwa zitanoze na gato, ndetse ngo by’umwihariko mu minsi mikuru baje kwivuza bakarara muri iki kigo badafite n’ubitaho.
Ngo bwarakeye abaforomo bababwira ko umubare w’abagomba kubitaho udahagije, babasaba gusubirayo bakazagaruka abaforomo n’abaforomokazi bahagije babonetse.
Dusabeyezu Marie Goreth, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitarama, avuga ko kudaha abarwayi serivisi nziza bifuza, bidaterwa n’ubushake buke bw’abaforomo, ahubwo ko bituruka ku mubare munini w’abarwayi ba Malariya muri iki gihe, noneho ubwiyongere bwabo bugatuma serivisi bifuza itabageraho ku buryo bwiza.
Gusa uyu mukozi avuga ko bandikiye Minisiteri y’ubuzima kugira ngo ibahe abandi bakozi ndetse inabahe uburenganzira bwo gutanga inzitiramibu ziteye umuti, iyi Minisiteri ikaba imaze kubaha abaforomo babiri, ariko ntibahe amabwiriza abemera guha abaturage inzitiramibu.
Yagize ati:«Indwara ya Malariya wagira ngo ni icyorezo muri iyi minsi, kuko umubare w’abarwayi wikubye inshuro nyinshi ku buryo kubakira icya rimwe birenze ubushobozi dufite.»
Mu nkuru dukesha imvaho nshya ni uko ngo abakozi bose b’iki kigo nderabuzima 20, muri bo abaforomo ni umunani n’umubyaza umwe, uyu mubare umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitarama akaba avuga ko udahagije ugereranyije n’abarwayi baza kuhivuriza.
Src imvaho

vendredi 8 janvier 2016

RWANDA/ Ubuhamya ku bwicanyi bwa FPR: Musaza wa Cécile Kayirebwa nawe yishwe na FPR


Ajoutée le 27 juil. 2015
Radio Inyabutatu

Ubuhamya ku bwicanyi bwa FPR: Musaza wa Cécile Kayirebwa nawe yishwe na FPR

RWANDA/ BRUXELLES: Kuba Intore y’ikigarasha ntibyoroshye/Dr Emmanuel Mwiseneza



Umunyarwanda


Muti byagenze gute ? Hari ku wa Gatandatu ushize, umuntu aba arambwiye ati ubwo uri i Buruseli kandi ukaba ukunda igisope ngwino tujye kureba igisope cyabereye mu kabari kitwa kwa X. Ubwo yambwiraga izina ry’ako kabari numvise nsanzwe ndyumva, ndetse nkumva nk’ahantu hanywera Intore zishyigikiye Leta ya FPR. Ubwo ariko naravuze nti ubwo ari akabari nta wasi reka tugende.
Ubwo tukihagera twasanze De Gaule yashyuhije natwe twinjira muri ambiance sinakubwira. Ngitera amaso muri assemblée mbona harimo abantu benshi nzi higanjemo Intore, ariko zinywera ikirahure cyazo nta nkomyi.
Ubwo bidatinze umuntu umwe aba aranyegereye ati ye, ati nawe unywera hano ? Nti wowe se ko uhanywera ? Ati sha ati ni ukwitonda rero ati aha turi minoritaires ! Siniriwe mubaza icyo ashatse kuvuga kuko nagiketse. Ubwo undi muntu wari wamwumvise ku ruhande aba araje ati oya arakubeshye, ati nti turi minoritaires ati ahubwo abaH bose banywera hano bigize Imfura ! Ubwo ntitwabitindaho turakomeza twikurikirira igisope.
Bidatinze gato, De Gaule aba akubisemo indirimbo yitwa « Twararutashye », mbona sale iratuje cyane, ambiance isa nigabanutse, ndetse nkaho wagirango hari benshi batiyumvise muri iyo ndirimbo ! Ayirangije, abantu batarenze nka batanu batanga amashyi (applaudissements), mu gihe izindi zose yazirangizaga akabona amashyi y’urufaya. Ubwo mba nkomye agatima kuri bimwe umuntu wa kabiri yambwiye nkinjira. Ubwo ikirori kirakomeza.
Ya byendagusetsa navugaga rero iba iratangiye. Imwe muri za ntore bamwe bise ibigarasha (abayobotse vuba barahoze ari intagondwa cg interas) yitwa C. iba iraje iri très agressif iti wowe uri haduyi ! Ubwo nanjye nti haduyi ni ukuvuga iki, atari uko nyobewe signification y’iryo jambo ari uko nshaka kumva ikimutera kubinyita . Arakomeza ati none se nturi muri FDU ? Nti ese ni ibyo mwita kuba haduyi ? Arakomeza aridoga, ariko abo yasaga nushaka gushimisha bamureba bisekera bamwe bamwogeza ngo akomeze anyendereze. Uko yakomezaga abona mes nerfs ziracyari solides, noneho ashaka argument massue : aba arateruye ati « ubundi abakiga ntacyo twapfaga n’abatutsi ni abanyenduga baduteranije ! Ubwo noneho numvise ibyo kurakara bishize ndisekera.
Ubwo nyuma nari ngiye ku muha rendez-vous mu kandi kabari kavugwa kunywerwamo n’Intore gusa kaho i Matonge (A) ngo azabone uko aguma kwihakirizwa, ni uko umuntu umwe arambwira ati yewe ati wita igihe, ati uyu naha ni uko bamubabariye ati ubundi afite interdiction yo kwegera ahantu hose hari Abatutsi kubera imanza aregwamo na za association z’abacikacumu nka Ibuka. Nti ese ni uko bimeze, nti noneho numvise impamvu yanyibandagaho buriya yiguraga !
Nguko rero uko Intore z’ibigarasha zibayeho guhora zigura ngo zirebe ko zakwemerwa bityo zigahora ziyenza ku bantu bari muri opposition ngo zikunde zerekane ko zayobotse neza.
Nzifurije amahirwe masa !
Dr Emmanuel Mwiseneza

jeudi 7 janvier 2016

RWANDA/ Ubuhamya buvuye mu Rwanda : Ntabwo abaturage bigeze basaba Prezida Kagame kwongera kubategeka


Ubuhamya butanzwe na Théophile Ntirutwa uhagarariye ishyaka FDU Inkingi mu mugi wa Kigali, Gaspard Harerimana, uri mu burasirazuba, na Muhire uri mu majyaruguru. Baravuga ko abaturage bashyizwe ku gahato ngo basinye ko itegeko nshinga rihinduka, kandi no gutora ni ko byagenze. Abatoye "Oya" bakamenyekana, ubu barimo baranyerezwa n'inzego zishinzwe umutekano.

Ntabwo abaturage bigeze basaba Prezida Kagame kwongera kubategeka


Radio INKINGI