mardi 12 janvier 2016

RWANDA/ Hop. Gitarama : Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gitarama bavuga ko nta mbabazi zikiba kwa Muganga




Hashize igihe kitari gito, abagana ikigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe bijujutira uburyo bakirwa muri iki kigo nderabuzima.Hari abavuga ko hari ubwo bamara hafi icyumweru cyose basiragira kugira ngo bavurwe, ariko bagasubira iwabo badapimwe cyangwa se ngo bahabwe igisubizo kibanogeye.
Bamwe mu barwayi bahitamo kuryama mu busitani bategereje guhabwa serivisi (Foto Muhizi E)
Bamwe mu barwayi twasanze kuri icyo kigo batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko serivisi bahabwa zitanoze na gato, ndetse ngo by’umwihariko mu minsi mikuru baje kwivuza bakarara muri iki kigo badafite n’ubitaho.
Ngo bwarakeye abaforomo bababwira ko umubare w’abagomba kubitaho udahagije, babasaba gusubirayo bakazagaruka abaforomo n’abaforomokazi bahagije babonetse.
Dusabeyezu Marie Goreth, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitarama, avuga ko kudaha abarwayi serivisi nziza bifuza, bidaterwa n’ubushake buke bw’abaforomo, ahubwo ko bituruka ku mubare munini w’abarwayi ba Malariya muri iki gihe, noneho ubwiyongere bwabo bugatuma serivisi bifuza itabageraho ku buryo bwiza.
Gusa uyu mukozi avuga ko bandikiye Minisiteri y’ubuzima kugira ngo ibahe abandi bakozi ndetse inabahe uburenganzira bwo gutanga inzitiramibu ziteye umuti, iyi Minisiteri ikaba imaze kubaha abaforomo babiri, ariko ntibahe amabwiriza abemera guha abaturage inzitiramibu.
Yagize ati:«Indwara ya Malariya wagira ngo ni icyorezo muri iyi minsi, kuko umubare w’abarwayi wikubye inshuro nyinshi ku buryo kubakira icya rimwe birenze ubushobozi dufite.»
Mu nkuru dukesha imvaho nshya ni uko ngo abakozi bose b’iki kigo nderabuzima 20, muri bo abaforomo ni umunani n’umubyaza umwe, uyu mubare umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitarama akaba avuga ko udahagije ugereranyije n’abarwayi baza kuhivuriza.
Src imvaho

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire