Ibi byabereye hafi y’umuhanda udacamo imodoka (car free zone) ahagana ku isaha ya saa
sita na cumi(12h10) mu mihanda iteganye iherereye hagati y’inyubako ya Centenary
House na Pension Plaza. Ubwo Inyarwanda.com yahageraga yasanze hari urujya
n’uruza rw’abantu ariko biganjemo abamotari bari baje kureba icyabaye kuri mugenzi
wabo wari ukiryamye hasi.
Uko ababibonye babisobanura
Umusore utashatse ko dutangaza amazina ye yadutangarije uko byagenze muri aya magambo. Ati “ Nari ndi kuzamuka mbona umumotari aturutse muri uriya muhanda uzamuka ugana kuri car free zone, hanyuma ahita akata aza ashaka abagenzi. Umupolisi wari urinze umuhanda ngo hadacamo imodoka yamuje inyuma ahita amukubita umugeri moto ikigenda yikubita hasi kuri bordure y'umuhanda, aho kumwegura ahita afata moto ye arayijyana. Uko nabibonye ntabwo umumotari yari mu ikosa kuko aka gahanda yari arimo ntabwo bibujijwe ko abamotari bagacamo keretse abatwara imodoka.”
Yongeyeho ati “ Nyuma yo kumukubita, abandi bagenzi be 3 bahise bahagera banga kumujyana kwa muganga, bakavuka ko imodoka ya polisi ariyo igomba kumujyana kuko yakubiswe n’umupolisi mugenzi wabo. Uko iminota yashiraga niko abamotari benshi bakomeje kwiyongera nkuko na we ubyibonera. Bakomeje kumusatira aho yahise ajya guhagarara bamusaba ko yamujyana kwa muganga.”
Aho umupolisi yahise ajya guhagarara abantu bari bamwuzuyeho
Nta modoka yahitaga
Abo hejuru muri etage bakurikiraniraga hafi ibiri kuba
Umupolisi asaba abantu kubafasha bakageza uyu mumotari kwa muganga
Bamwinjiza mu modoka ya polisi ngo ajyanwe kwa muganga
Umupolisi wakubise umumotari
Iyi niyo modoka yaba uwakubiswe n'umupolisi wamukubise bagiyemo
Abamotari bamuherekeje no kwa muganga
Undi mugenzi wari uri hafi aho we yagize ati “ Nta mugenzi yari atwaye bibereye hariya abaturage twese tureba “. Tumubajije niba ari akarengane babona yagiriwe, abari bamukikije bose bahise biyamirira icyarimwe ko arenganyijwe ko ndetse umupolisi wakoze iri kosa akwiriye kubihanirwa by’intangarugero kuko asebeje Polisi yo mu muhanda muri rusange. Ahagana ku isaha ya saa saba nibwo imodoka ya polisi yaje kujyana uyu mumotari kwa muganga ndetse n’umupolisi bivugwa ko yamukubise umugeri.
Mu kiganiro inyarwanda yagiranye n’umuvugizi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishyizwe umutekano wo mu muhanda, Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi ubwo twamubazaga uko kikibazo giteye yadutangarije ko bakigikurikirana. Twanamubajije niba gukubita utwaye ikinyabiziga biri mu bihano byemewe na Polisi y'u Rwanda, ntiyagira icyo abivugaho ahubwo ashimangira ko ibi bakibikurikirana.
Renzaho Christophe | Wednesday, 2016-01-13
inyarwanda.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire