vendredi 8 janvier 2016

RWANDA/ BRUXELLES: Kuba Intore y’ikigarasha ntibyoroshye/Dr Emmanuel Mwiseneza



Umunyarwanda


Muti byagenze gute ? Hari ku wa Gatandatu ushize, umuntu aba arambwiye ati ubwo uri i Buruseli kandi ukaba ukunda igisope ngwino tujye kureba igisope cyabereye mu kabari kitwa kwa X. Ubwo yambwiraga izina ry’ako kabari numvise nsanzwe ndyumva, ndetse nkumva nk’ahantu hanywera Intore zishyigikiye Leta ya FPR. Ubwo ariko naravuze nti ubwo ari akabari nta wasi reka tugende.
Ubwo tukihagera twasanze De Gaule yashyuhije natwe twinjira muri ambiance sinakubwira. Ngitera amaso muri assemblée mbona harimo abantu benshi nzi higanjemo Intore, ariko zinywera ikirahure cyazo nta nkomyi.
Ubwo bidatinze umuntu umwe aba aranyegereye ati ye, ati nawe unywera hano ? Nti wowe se ko uhanywera ? Ati sha ati ni ukwitonda rero ati aha turi minoritaires ! Siniriwe mubaza icyo ashatse kuvuga kuko nagiketse. Ubwo undi muntu wari wamwumvise ku ruhande aba araje ati oya arakubeshye, ati nti turi minoritaires ati ahubwo abaH bose banywera hano bigize Imfura ! Ubwo ntitwabitindaho turakomeza twikurikirira igisope.
Bidatinze gato, De Gaule aba akubisemo indirimbo yitwa « Twararutashye », mbona sale iratuje cyane, ambiance isa nigabanutse, ndetse nkaho wagirango hari benshi batiyumvise muri iyo ndirimbo ! Ayirangije, abantu batarenze nka batanu batanga amashyi (applaudissements), mu gihe izindi zose yazirangizaga akabona amashyi y’urufaya. Ubwo mba nkomye agatima kuri bimwe umuntu wa kabiri yambwiye nkinjira. Ubwo ikirori kirakomeza.
Ya byendagusetsa navugaga rero iba iratangiye. Imwe muri za ntore bamwe bise ibigarasha (abayobotse vuba barahoze ari intagondwa cg interas) yitwa C. iba iraje iri très agressif iti wowe uri haduyi ! Ubwo nanjye nti haduyi ni ukuvuga iki, atari uko nyobewe signification y’iryo jambo ari uko nshaka kumva ikimutera kubinyita . Arakomeza ati none se nturi muri FDU ? Nti ese ni ibyo mwita kuba haduyi ? Arakomeza aridoga, ariko abo yasaga nushaka gushimisha bamureba bisekera bamwe bamwogeza ngo akomeze anyendereze. Uko yakomezaga abona mes nerfs ziracyari solides, noneho ashaka argument massue : aba arateruye ati « ubundi abakiga ntacyo twapfaga n’abatutsi ni abanyenduga baduteranije ! Ubwo noneho numvise ibyo kurakara bishize ndisekera.
Ubwo nyuma nari ngiye ku muha rendez-vous mu kandi kabari kavugwa kunywerwamo n’Intore gusa kaho i Matonge (A) ngo azabone uko aguma kwihakirizwa, ni uko umuntu umwe arambwira ati yewe ati wita igihe, ati uyu naha ni uko bamubabariye ati ubundi afite interdiction yo kwegera ahantu hose hari Abatutsi kubera imanza aregwamo na za association z’abacikacumu nka Ibuka. Nti ese ni uko bimeze, nti noneho numvise impamvu yanyibandagaho buriya yiguraga !
Nguko rero uko Intore z’ibigarasha zibayeho guhora zigura ngo zirebe ko zakwemerwa bityo zigahora ziyenza ku bantu bari muri opposition ngo zikunde zerekane ko zayobotse neza.
Nzifurije amahirwe masa !
Dr Emmanuel Mwiseneza

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire