mardi 21 octobre 2014

LONDRES: IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA KAGAME YARANGIYE INTORE ZITEWE AMAGI.


20 octobre 2014

Uyu munsi tariki ya 20-10-2014, imbaga y’abanyarwanda, n’abanyekongo yazindukiye mu mugi wa Londres mu Bwongereza, aho bagiye kwamagana umwicanyi kabuhariwe, Paul Kagame. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Londres aravuga ko imyigaragambyo yabaye mu mutuzo, ariko mu mwisho ngo abakongomani basakiranye n’intore za Kagame, ubwo zarimo zurira ama bus ngo zisubire iyo zari zaje ziturutse ni ukuvuga za Belgique, France, Hollande n’ahandi, maze bazisukaho urufaya rw’amagi n’amacupa y’amazi.

Paul Kagame 

Bimaze kuba akavuyo nibwo abapolisi bahagobotse bitambikamo hagati, ku buryo hari n’abakongomani bafashwe bagafungwa amasaha makeya, ariko ngo bakaba batacitse intege ngo bakaba bazagaruka kwigaragambya n’ejo. Icyatangaje abantu nuko nta wundi muperezida wagize abantu baje kumwamagana, uretse Kagame, kandi muri iyo nama hatumiwe abandi bakuru b’ibihugu batanu, harimo, Yoweri Museveni wa Uganda, Jakaya Kikwete wa Tanzaniya.  

Murebe gatoya uko imyigaragambyo yatangiye:

  https://www.youtube.com/watch?feature=player_embedded&v=DKfq-YTs0Vg


Ubwo hanze byacikaga mu nzu imbere ahaberaga inama, Paul Kagame yahafashe ijambo:

https://www.youtube.com/watch?feature=player_embedded&v=UoeATZlhkHk 

Ubwanditsi
Ikazeiwacu.fr

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire