vendredi 3 octobre 2014

RWANDA: THE UNTOLD STORY



For more info please join or visit the facebook page
"FRIENDS OF RWANDA. "THE UNTOLD STORY"
https://www.facebook.com/groups/1561391550746564/

Commentaires sur DHR 

Rwembe Charlie rwembe6030@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]

Iyi documentaire ya bbc murabona ko yitabaje cyane abagize RNC kandi ni mu gihe, ariko tumenye ko atari bo bonyine bazi amabanga ya RPF. Bivuga ko RNC nayo ubwayo yegereye bbc mwikorwa ryiriya documentaire. Bivuga ko RNC ari mieux organise, aho abandi birirwa baryana, bacana imitwe, barasana hano kuri murandasi...abo mvuga bariyizi. Bityo rero, byumvikane ko image ari reference kuri mwene-madamu kandi akaba ariwe ugena byinshi hano kw'isi. RNC ikomeje gutsinda ibitego abandi bitwa ko bari muri opposition ikorera hanze, kuko nkiriya documentaire fait la promotion et hausse le credit ya RNC. Rudasingwa akomeje kuba intwari kuko we yemeye ko yagambaniye abanyarwanda akiri muri RPF, abibasabira imbabazi twese twaramwumvise azisaba, yanatubwiyeko  byageze aho yumvaga nta mahoro afite mu mutima we mu gukomeza guhishira forfaits za RPF...ahitamo kuyisezera. Nyamwasa nawe ntaripfana, gusa muri documentaire namugayiye ko acyemeza ko ukwica abahutu mu Rda na Congo ngo ari revenge killings, ko ngo bitari muri gahunda za RPF! Aha rwose yarabeshye. Kwica mu bwinshi abahutu faisait (et fait encore) partie des strategies ya RPF, ibyo tubifitiye gihamya. Nyamwasa jye musabye kwisubiraho, akavugisha ukuri yemeza ko kwica abahutu byari muri plans za RPF yabereye umukuru mu ngabo kugeza agizwe ambassador. Nyamwasa yabihakana cg yabyemera, RPF yakoreye jenosidi abahutu, ahubwo icyo cyaha ni nacyo  cyatumye ahunga RPF kuko mu kureba kure kwe ( il est juriste de formation) yabonaga ko a long terme icyo cyaha kizahama RPF...we ati reka mbe nivaniyemo akanjye karenge. Yarebye kure mugabo!
-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Le Vendredi 3 octobre 2014 11h09, "Lyarahoze Samuel lyar66@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


Ni byo rwose. BBC na yo igomba gushimirwa.

-------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Le Vendredi 3 octobre 2014 11h07, "Shankuru Maurice m_shankuru3000@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

BBC nayo niyo gushimirwa. Ebirungi nihobyeja.

MS
-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Le Vendredi 3 octobre 2014 11h01, "Lyarahoze Samuel lyar66@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :

 
Komera Innocent!
Na njye Samweli Lyarahoze nifatanije nawe gushimira, n'umutima wanjye wose, Kayumba Nyamwasa ariko cyane cyane Theogene Rudasingwa kubure ubutwari bagaragaje muri iyi Firimi
bwo kubwira abanyamahanga ukuri kw'amahano yagwiriye igihugu cyacu. Nibakomereze aho, ni abagabo.
Burya kandi abagabo bararutanwa: urugero nkunda gutanga ni urw'umugabo ufite ibitekerezo biciriritse cyane Anasitazi Gasana. Birabaje cyane ko mu gihe abakoranye n'abakoreye FPR... barimo basaba imbabazi abanyarwanda, anariko babwiza Isi ukuri kwa jenoside nyarwanda, Gasana we tumubaza uruhari rwe mu iyo jenoside, agahitamo kuzana abazimu (Habyarimana wipfiriye kera) mu bazima. Ni akumiro!

Weekend nziza!
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Le Vendredi 3 octobre 2014 9h49, "Twagiramungu Innocent itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> a écrit :


  Rwanda
Urugamba rw'UKURI n'UBUTABERA: Gushimira abayobozi ba RNC-Ihuriro nyuma ya film kuri BBC TWO idusobanurira uruhare rwa Paul Kagame mu guhanura indege ya Perezida Yuvenali HABYARIMANA, mu itsembabwoko ( génocide rwandais) no mu kurimbura impunzi z'abahutu muri Kongo

Maze kureba inshuro eshatu iyi film kuva isohotse no gusesengura amagambo n'ubutumwa imibiri y'abavuga itanga ( body language), ndagira ngo nshimire ku mugaragaro Dr. Theogene Rudasingwa​​ n'abo bafatanyije mu buyobozi bwa RNC-Ihuriro kubera ubwitange ( risques), ubushake n'ubushishozi bwinshi bakomeje kwerekana muri iyi ntambara itoroshye yo kugaragaza ukuri ku mahano igihugu cyacu cyanyuzemo kandi kikirimo hagamijwe ubutabera n'ubwiyunge bw'abanyarwanda bagomba kuzabana nta buryarya kandi mu bwubahane.

Imyitwarire y'abayobozi ba RNC kuri iki kibazo yerekana ko bafite uburambe buhagije mu bibazo bya politiki y'u Rwanda kandi ko bagamije impinduka ishobora kugirira abanyarwanda benshi akamaro.

Aho urugamba rugeze, ndahamagarira General Kayumba Nyamwasa kwitabira byihutirwa ubutabera bw'Ubufaransa na Espagne bumukurikiranye. Abifitemo inyungu nyinshi kandi byafasha abanyarwanda kurushaho kwegera ukuri.

Let's once again congratulate the leadership of your Political movement (Ihuriro Rnc-Worldwide​​ for the commitment towards TRUTH, Justice and Reconciliation of Rwandans.
Go ahead.

Innocent Twagiramungu​​, Brussels, October 3rd, 2014.

Envoyé de mon iPhone
Innocent TWAGIRAMUNGU
 ------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
'J.C. Tuvugishukuri' psj_survivors@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]

Tous mes remerciements à tous ceux et à toutes celles qui ont intervenu pour montrer, parler des crimes longtemps de Kagame et du FPR.  La nuit finit par disparaître pour faire place au jour qui se lève.Kugenda cyane n i ukubabara aliko siko gupfa ! Nta n'abapfira gushira. 

WWW !
Libre Penseur, Tuvugishukuri


alt
It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Cyprien Munyensanga munyensanga@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]

Émission extrêmement captivante!!!

Je n’en suis qu’à la 20ème minute mais déjà aux anges…!!!

La marche vers l’éclatement de la vérité est inexorable! Même nos amis britanniques ne se laissent plus mener en bateau!

Longue vie à la BBC! Longue vie à la Reine!!!

"LOKUTA EYAKA NA ASCENSEUR, VÉRITÉ EYAKA NA ESCALIER, MPE EKOMI" (Proverbe Lingala)

Traduction: 

“Quand le mensonge prend l'ascenseur, la vérité prend l'escalier... Elle met plus de temps, mais elle finit toujours par arriver.”

C. M.
 ----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

 Bernard Suku bsuku07bis@yahoo.com [Democracy_Human_Rights]

Netters,

Hari uwaba yafashe (enregistrer) iyi vidéo, nyabuna, yongere kuyitugezaho.
Ndabona hari lobbies zakozwe k'uburyo lien yabaye supprimé.
Merci d'avance.

BS
 ---------------------------------------------------------------------------------------

Rwembe Charlie rwembe6030@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights]

Wakoze bwana Ngarambe wa RNC kudushyiriraho ino video. Nari naraye nyikurikiye kuri bbc...uyu Jane Corbin wakoze ino documentaire nawe ni intwari. Muri Rwanda untold story nakurikiye interventions za bose. Gusa muzambwirire Nyamwasa ko rwose hari aho yabeshye. Nyamwasa aremeza ko abahutu bishwe na RPF ari incidental, ko bitari muri plan za RPF yo kubatsemba, we abyita revenge killings. Aha rwose Nyamwasa aratubeshya: gutsemba abahutu ku  bwinshi byari muri plans za RPF, bitabaye byari muri plans, RPF yari kwibanda kubo icyeka kuba barishe abatutsi bene wabo, nyamara RPF yaje kuva ku mupaka wa Uganda yica umuhutu ku bwinshi...ibi ni ibintu documentes, si amarangamutima.
Rudasingwa we il est plus subtil, ntiyihandagaza ngo yemeze ko kwica abahutu mu Rwanda no muri Congo byabaye incidents. Nyamwasa rero credibility yawe iri ku buce kuva ukomeje kubeshya. Tubyita mu gifaransa nier l'evidence: RPF gutsemba abahutu byari muri plans de conquete du pouvoir. Mujye mureka kubeshya abanyarwanda. Ngarambe ndagusabye uzantumikire, yenda Nyamwasa ntajya asoma DHR.
-----------------------------------------------------------------------------------------

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire