Kw’italiki ya 25/10/2014
FDU-Inkingi yakoresheje inama mbwirwa-ruhame i Brusseli.
Iyo nama
yitabiriwe n’abantu barenze 200 baturutse mu bihugu byinshi birimo : Ububiligi,
Ubuholandi, Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
ndetse hari n’abayikurikiriraga mu Rwanda bakoresheje ubuhanga bwa SKYPE.
Andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi
nayo yari ahagarariwe muri iyi nama. Aha twavuga nka : PDP-Imanzi,
PDR-Ihumure, PS-Imberakuri, RDI na RNC.
Inama yatangijwe
n’Uwakabili wungirije Umukuru wa FDU-Inkingi (VP2), umurwanashyaka Bukeye
Joseph amaze guhabwa ijambo n’ikaze n’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Bubiligi,
umurwanashyaka Marcel Sebatware.
Amaze gushimira
abari bateraniye aho, Uwungirije Umukuru w’ishyaka yaganiriye n’abari bahari
ingingo z’imena zikurikira, aza kwunganirwa n’abagize Komite nyobozi bari
bitabiriye iyo nama.
1.
Yishimiye ko FDU-Inkingi yashoboye kuvana ishema mu bibazo
yari imazemo iminsi, yerekana ko yimirije demokarasi imbere, kuko ijya kurisha
ihera ku rugo. Ntiwavuga ko ushaka demokarasi mu gihugu kandi udashoboye kuyigaragariza
mw’ishyaka riyirwanirira.
2. Yibukije ko
FDU-Inkingi ari imwe, igizwe n’abarwanashyaka bahujwe n’amatwara, ingamba
n’imigambi yayo. FDU si urugaga rw’amashyaka cyanga rw’imitwe ya politiki.
Ishyaka ni iry’abarwanashyaka, nta muyobozi ushobora kwiyitiranya n’ishyaka,
cyangwa ngo narivamo birihungabanye.
3. Yabwiye abari aho
ko Komite Nyobozi ishishikajwe n’ikibazo cy’impunzi aho zaba ziri hose. Ni muri
urwo rwego n’ikibazo cya FDLR kiduduhangayikishije kandi akaba nta pfunwe
biteye ishyaka ryo kuvugira izo mpunzi zaheze mu mashyamba ya Kongo. Ntawe
ugomba kwitwaza impamvu iyo ariyo yose, ngo yongere kumisha amasasu ku mpunzi
nk’uko bamwe barimo kubisaba.
4. Yagarutse ku
byemezo byafashwe na Kongre yabereye Alost mu Bubiligi[2],
bishimangira ibya Kongre yabereye i Breda mu Buholandi[3].
Muri ibyo byemezo hakaba ko Umukuru w’Ishyaka ari Victoire Ingabire Umuhoza
kandi ko, igihe agifunze, uwo mwanya udahatanirwa.
5. Ku kibazo
cy’amatora azaba muri 2017, yagize ati “Ikibazo cy’ariya matora
ishyaka ryagifasheho umwanzuro ntacyahindutse. Ntidushobora kujya mu matora ya
nyirarureshwa abarwanashyaka bacu bafungiwe akamama, ndetse bamwe barambuwe
uburenganzira bwabo fatizo bw’Ikiremwamuntu cyane cyane ubuhabwa umwenegihugu
wese, ubwo kugira uruhare mu mitegekere n’imiyoborere y’igihugu.”
6. Ku byerekeye
genocide, yibukije ko FDU-Inkingi yemera ko habayeho genoside y’abatutsi.
Kwemera ko habaye génoside yakorewe abatutsi ntibivanaho ko hari indi
genoside dusaba amahanga kwemeza, nk’uko byasabwe na Mapping Report. Ariko ikidushishikaje si intambara
y’imibare y’abapfuye n’amazima byitwa, jenocidi yaduhekuye twese. Abahutu
nibumva akababaro k’abatutsi, abatutsi nabo bakumva akababaro k’abahutu, nibwo
tuzashobora gufatanya kujegeza buriya butegetsi bw’igitugu. Duharanire kuba abayobozi b’abanyarwanda
bose, ubwoko ubwo ari bwo bwose, akarere
ako ariko kose.
7. Yibukije ko
FDU-Inkingi yahisemo inzira ya politiki n’amahoro kugira ngo ihindure
imitegekere y’igihugu. Turacyafite
ikivi cya politiki tugomba gusoza mbere yo gutekereza izindi nzira. N’ubwo
bitatubuza gutekereza izindi nzira , igihe byazaba bibaye ngombwa.
8. Ku byerekeye
gufatanya n’andi mashyaka, hibukijwe ko FDU-Inkingi yiyemeje gusenyera umugozi
umwe n’andi mashyaka. Ubwo bufatanye bugashingira kuri programu n’ibikorwa
byumvikanyweho. Gusa
ntawategereza, cyagwa ngo atekereze ko amashyaka yose ariho abanza kwishyira
hamwe ngo hagire igikorwa.
Iryo jambo mushobora
kurisanga kuri http://www.fdu-rwanda.com/RW/kinyarwanda-meeting-ya-fdu-inkingiijambo-rya-bwana-joseph-bukeye-2/
Nyuma y’aho
abahagarariye amashyaka bahawe ijambo, bose bahuriza mu gushima intambwe ya
demokarasi yagezweho, kandi bishimira ko ubufatanye bw’amashyaka bugenda butera
imbere.
Hakurikiyeho umwanya
w’ibibazo. Abari mu nama bagarutse ku kibazo cy’amacakubiri yakomeje kugaragara
muri FDU. Iki kibazo cyarangijwe no gushyiraho amategeko agenga imikorere
y’ishyaka n’imyitwarire y’abarwanashyaka. Abavuye mw’ishyaka nabo, nibisubiraho
bagahindura imyitwarire, amarembo arafunguye.
Ikindi kibazo kijyanye n’iki, ni icyo
guhindura izina kubera abiyitirira FDU. Hasobanuwe ko inzego z’ishyaka zakiganiyeho,
zigasanga atari ngombwa; ntabwo umuntu wari mu nzego z’ishyaka azajya arivamo
ngo nakomeza kwiyitirira ishyaka bibe intandaro yo guhindura izina.
Abarwanashyaka bamaze guhumuka, ntibacyitiranya ururo n’urumamfu.
Abarwanashyaka kandi basobanuriwe
ko abarwanashyaka ba FDU babishoboye bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana
uruzinduko rwa Prezida Kagame i London mu ntagiriro z’icyumweru kirangiye.
Komite Nyobozi y’ishyaka FDU-Inkingi ikaba yari ihagarariwe n’umuvugizi waryo,
umurwanashyaka Justin Bahunga.
Inama yatangiye saa 15h
irangira saa 18h30.
Bikorewe
i Brusseli kuwa 26/10/2014
Komiseri
Ushinzwe itangazamakuru
Ndereyehe
Karoli.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire