Kigali,
kuwa 16 Ukwakira 2014
Ishyaka FDU-Inkingi riramagana iyicwa
ry’umuturage witwa
Musirikare Emmanuel wakubiswe n’inzego z’ibanze na polisi kugeza apfuye!
Musirikare Emmanuel wakubiswe n’inzego z’ibanze na polisi kugeza apfuye!
Mu
Mudugudu wa Byimana, Akagali ka Cyembogo, Umurenge wa Matimba mu Karere ka
Nyagatare haravugwa urupfu rw'umugabo witwa Musirikare Emmanuel bakunze kwita Kamukara rwabaye kuri uyu wa
Gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2014 wakubishwe kugeza ashizemo umwuka ubwo
yahondagurwaga na polisi yo muri uwo Murenge ifatanyije n’Umuyobozi w'Akagali
ka Cyembogo witwa Mukarugwiza. Ikibabaje mu rupfu rw’uyu muturage ni uko
abamukubise bari bahagarikiwe n’umupolisi mukuru witwa Gatambira ukuriye polisi mu Mirenge
ya Matimba na Kagitumba!
Abaturage
batumenyesheje ko uyu mugabo yakubitanywe
n'umugore we witwa Uwamahoro
wari unatwite akaba yarakubiswe imigeri n’umuyobozi w’Akagali ubwo yabazaga
icyo umugabo we arimo kuzira kandi ibyo bamubaza yari yaberetse mu nzu ye hose
ntihagire ibyo babonamo. Uyu mugore nawe ngo kubera uyi migeri yakubiswe mu nda
kandi yaratwite yatangiye kuva cyane aza kujyanwa n'abaturanyi ku kigo
nderabuzima cya Kagitumba nacyo
kimwohereza mu bitaro bya Nyagatare aho yavuyemo kuwa Kabiri tariki ya 14
Ukwakira 2014. Uyu mubyeyi yararusimbutse ariko ahinduwe umupfakazi dore ko
kubera ukuntu yari arembye cyane ntiyanabashije gushyingura umugabo we!
Intandaro
y’iri hohoterwa isa n’ishingiye ku ivanguramoko nk’uko abaturage bahaturiye
babyemeza ariko uwishwe we yatewe iwe hitwajwe isakwa aho Umuyobozi w’Akagali
yamushinjaga ko afite inzoga ya waragi mu nzu ariko bakaba ntayo bigeze babona,
dore ko mbere yo kumukubita kugeza apfuye babanje no gusaka inzu ye yose ariko
ntibagira icyo babona. Nyuma yo kubura ibi bashinjaga uyu nyakwigendera, uyu
muyobozi w’Akagali yahamagaye polisi ngo ize imufashe gukubita uyu muryango ngo
uvuge aho kanyanga (warage) bakekwaga ho yagiye kandi ategeka ko nibatayerekana
bakubitwa kugeza bapfuye!
Polisi
ihageze koko yasubukuye inkoni uyu muryango wari wabanje gukubitwa na Gitifu
maze nyir’urugo akomeza guhakana avuga ko arengana ko ibyo ashinjwa ntabyo
afite, maze polisi ihitamo kujya
kumukubitira kuri station ya polisi ya Matimba, kandi koko ijoro ryose
baramukubise nawe akopmeza guhakana kugeza
ashizemo umwuka! Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2014
polisi yazanye umurambo w’uyu mugabo iwe ngo ashyingurwe maze abaturage bavuza
akaruru babaza ukuntu uyu mugabo yakubitwa kugeza apfuye kandi ngo yari
inyangamugayo! Abaturage kubera uburakari ngo batangiye guterara hejuru cyane,
maze polisi yari izanye uyu murambo ikorwa n'ikimwaro iwusubizayo kubera ko
abaturage bari bamaze kuvuga ko polisi ari yo igomba kuwuhamba kuko ariyo yishe
uwo muntu kandi imurenganya!
Nyuma
y’iki gikorwa ngo muri uyu Mudugudu bwakeye buri rugo rwagoswe n'abapolisi maze
bambika amapingu buri mugabo wo muri ako gace, ababashije gucika barahunga,
abafashwe babapakira imodoka bajya kubafunga, banabategeka ko bagomba kujya
bavuga ko uyu muntu yishwe no kunywa waragi nyinshi, banihanyiza umuntu wese
uri bwongere kubangamira igikorwa cyo gushyingura uyu muntu ko nawe ari buhure
n'akaga atigeze abona, bityo umurambo
w’uyu muturage uba urashyinguwe ku ngufu! Muri ayo mabwiriza ariko ngo hari
umuturage w'umucikacumu watinyutse kubaza abo bapolisi ukuntu bashobora kwica
umuturage w'inyangamugayo mu Mudugudu azira gukekwa ho icyaha kandi nta gihanga
(ikimenyetso ) berekana? Uyu muturage ngo yahise yukwa inabi cyane n'Umuyobozi
w'Akagali amubwira ngo "mujya
guhunga mu w’i 1959 uribuka icyabajyanye?" Uyu muturage ngo yahise
aruca ararumira maze n'abandi baturage bari bagifite amakare yo kubaza impamvu
y'urupfu rw'uyu muturage ngo baba bumvise ko ikibazo atari kanyanga cyangwa
warage yashakwaga ko ahubwo urupfu rw'uyu muntu rushobora kuba rushingiye ku
zindi mpamvu!
Dushingiye
kuri iriya mvugo y’iriya ngirwamuyobozi w’Akagali biragaragara ko uyu muturage
yaba yarahohotewe kariya kageni hashingiwe cyane kw’ivanguramoko kuko nta kuntu
wahuza impamvu urupfu rw’iriyanzirakarengane n’ibyo mu w’i 1959. Ibi bisobanuye
ko umuturage utuye muri kariya Karere utarahunze mu w’i 1959 kumwica ari nta
kibazo gihari!
Ikindi
kibabaje ni uko uyu muturage akimara kwicwa bamwe mu baturage bari bagiye
bagaragaza kutishimira ubu bugizi bwa nabi batawe muri yombi nabo
barahondagurwa cyane ndetse ngo bahatirwa
ko bagomba gufungurwa ari uko bemeye ko nibasohoka baragenda bemeza ko
uwo muturage yishwe n’inzoga. Cyokora abo baturage ngo banze ibyo babwirwaga ku
buryo n’ubu bagifunze! Abo twabashije kumenya bagifunze ni abitwa: Furaha Dani, Murasandonyi, Sekabanza,
na Nshimiye.
Nyuma
y’uru rupfu rw’agashinyaguro abaturiye aka Karere basa n'abakutse umutima.
Ubwoba ni bwose ku buryo ndetse bamwe bahise bahungira mu gihugu cy’Ubugande
gihana imbibi n’Akarere ka Nyagatare. Abahasigaye nabo ngo bihanangirijwe ko
ntawe ugomba kuvuga iby’urwo rupfu!
Uyu
mugabo wishwe asize umugore n’abana babiri! Akarere ka Nyagatare gakunze
kuvugwa mo ivanguramoko n’ivanguraturere bikomeye ndetse ugasanga n’inzego
z’ubuyobozi zaho zisa n’izibishyigikiye! Igitangaje ni uko nta muntu n’umwe
wigeze afatwa ngo akurikiranwe kuri uru rupfu rw'uyu muturage, bigasobanura ko
n'inzego zindi zaba zititaye ku rugomo rwakorewe uyu muryango!
Ishyaka
FDU-Inkingi ryifatanyije n’umuryango w’uyu muturage wambuwe ubuzima
n’abakagombye kumurengera kandi rihangayikishijwe n’urupfu rw’uyu muturage,
cyane cyane ko bigaragara ko mu kumwica bisa n’ibyashingiye kw’ivanguramoko!
Turasaba ko ibi bikorwa bya kinyamanswa byahagarara kandi aka Karere ka
Nyagatare n’abayozi bako bikabazwa n’amategeko iby’urupfu rw’uyu muturage
wishwe urw’agashinyaguro!
Turasaba
kandi ko bariya bantu bafunzwe hagamijwe kubahatira kwemeza ibinyoma ku rupfu
rw’uriya muturage bahita barekurwa nta yandi mananiza. Ntitubona inyungu
abayobozi bahagarariye Leta nzima bafite mu kwigisha abaturage bayo kubeshya
hagamijwe kwambura abantu ubuzima nta nkomyi!
Boniface Twagirimana
Visi-Perezida wa Mbere
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire