lundi 10 novembre 2014

RWANDA /FPR: Uyu muturage witwa Musirikare Emmanuel yishwe tariki ya 11 Ukwakira 2014


Uyu muturage witwa Musirikare Emmanuel yishwe tariki ya 11Ukwakira 2014 yicwa akubishwe kugeza apfuye.
Aya mahano yo gukubita uyu muturage kugeza apfuye yakozwe na gitifu w'akagali ka Cyembogo witwa Mukarugwiza afatanyije n'umupolisi witwa Gatambira. Umugore w'uyu nyakwigendera we yararusimbutse ariko yagarukiye ku muryango w'urupfu kuko ingaruka z'imigeri yatewe n'izi nkoramaraso zatumye yazirokotse afashijwe n'abaganga bo mu bitaro bikuru bya Nyagatare. Ubu uyu mubyeyi wasigaranye imfubyi bari bamaze kubyarana n'uyu nyakwigendera yashatse kurega abamwiciye umugabo ariko polisi imwima impapuro za anketi yakoze kuri uru rupfu rw'agashinyaguro. Ibi byo kumwima iyi anketi biri mu mugambi wo gukingira ikibaba aba bagome ngo badakurikiranwa n'ubutabera!
http://www.fdu-rwanda.com/…/kinyarwanda-rwandaishyaka-fdu-…/

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire