Uyu
muturage witwa Musirikare Emmanuel yishwe tariki ya 11Ukwakira 2014
yicwa akubishwe kugeza apfuye.
Aya mahano yo gukubita uyu muturage kugeza
apfuye yakozwe na gitifu w'akagali ka Cyembogo witwa Mukarugwiza
afatanyije n'umupolisi witwa Gatambira. Umugore w'uyu nyakwigendera we
yararusimbutse ariko yagarukiye ku muryango w'urupfu kuko ingaruka
z'imigeri yatewe n'izi nkoramaraso zatumye yazirokotse afashijwe
n'abaganga bo mu bitaro bikuru bya Nyagatare. Ubu uyu mubyeyi
wasigaranye imfubyi bari bamaze kubyarana n'uyu nyakwigendera yashatse
kurega abamwiciye umugabo ariko polisi imwima impapuro za anketi yakoze
kuri uru rupfu rw'agashinyaguro. Ibi byo kumwima iyi anketi biri mu
mugambi wo gukingira ikibaba aba bagome ngo badakurikiranwa n'ubutabera!
http://www.fdu-rwanda.com/…/kinyarwanda-rwandaishyaka-fdu-…/
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire