samedi 15 novembre 2014

RWANDA: PAUL KAGAME MU MAZI ABIRA; UMUTI YAVUMBUYE NI UKUBYUTSA UMUTWE WA M23!



11 novembre 2014


Dukunze kubabwira ko Paul Kagame na FPR bataravuga ijambo rya nyuma muri Congo, ubundi tukababwira ko FPR iri gutegura intambara y’akarere, ariko kubera ko abanyarwanda dufite umuco wo kutareba kure, abenshi harimo n’abitwa ko ari abanyapolitiki bagiye batwamagana ngo turakwiza ibihuha, none ejobundi babonye ko leta ya FPR yaguze « Missiles de défense« , induru bayiha umunwa ngo biracitse!

Umgambi wo gutera Congo no kurimbura abanzi b'u Rwanda wamaze kwemezwa

Umugambi wo gutera Congo no kurimbura abanzi b’u Rwanda wamaze kwemezwa

Nta bicitse ahubwo abanyarwanda cyane cyane abitwa ko baserukiye abandi nibashyire ubwenge ku gihe bave muri za politiki zo muri za 90 zoretse igihugu kubera ubwiru no kwikunda. Kuva umutwe wa M23 watsindwa intambara muri Congo, ubu hashize umwaka, FPR ntiyigeze ihumeka ahubwo yakomeje kwitegura intambara yo kwigarurira intara za Kivu, ndetse n’Uburundi na Tanzaniya bakabihungabanya, byashoboka bakabifata nkuko bafashe Congo muri ’97.

Uyu mutwe wa M23, wavutse ngo kubera ko leta ya Congo itari yubahirije amasezerano yari yasinyiwe i Goma tariki ya 23-03-2009 hagati ya CNDP ya Laurent Nkunda na leta ya Congo, wanditse amateka muri Kivu y’amajyaruguru mu byerekeye kwivugana abantu b’inzirakarengane, kwiba iby’abandi no kwica impunzi z’abanyarwanda b’abahutu.

Kaguta-Kabila-Kagame

Kaguta-Kabila-Kagame

Kubera ko uyu mutwe wavutse ku kagambane ka Kaguta-Kagame-Kabila, nubwo mu gushyingo 2013 watsinzwe intambara, ntibyabujije ko leta ya Congo ijya gushyikirana nawo aho wari mu buhungiro, ibintu ubundi bitabaho, maze basinya andi masezerano yemerera abagize uwo mutwe imbabazi (amnistie), ubundi M23 ngo igahinduka ishyaka rya politiki nk’ayandi yose.

Muri izo mbabazi ariko abatekinisiye ba Kaguta-Kagame-Kabila, bashyizemo akandi gatego kazatuma bongera kubona uko bubura intambara bahereye nanone kuri ayo masezerano nkuko babigenje bashinga M23. Ako gatego ni aka: « ABAHOZE MU MUTWE WA M23 BASHINJWA IBYAHA BYA JENOSIDE NO GUHOHOTERA INYOKOMUNTU NTABWO BAREBWA N’IMBABAZI ZITANZWE NA LETA YA CONGO. IKINDI NUKO KUGIRA NGO UBONE IZO MBABAZI UGOMBA KUBA URI UMUKONGOMANI WUZUYE« .

Sultani Makenga na bagenzi be bagiye noneho guharanira ko batahawe imbabazi

Sultani Makenga na bagenzi be bagiye noneho guharanira ko batahawe imbabazi

Uyu mutego bawushyizemo nkana kuko abarwanyi ba M23 bujuje biriya bivugwa mw’itegeko ritanga imbabazi nibyo koko ni abakongomani gusa, kandi abashinjwa jenoside n’ingabo z’u Rwanda zo zahise zihungira mu Rwanda no muri Uganda, kandi akaba ari nazo zihora zitera intambara. Ni ukuvuga rero ko itegeko rya « Amnistie nta kindi rimaze uretse guha icyuho Kagame na Kaguta ngo bongere batere Congo ».
Abasirikari b’abatutsi b’abanyarwanda bari bayoboye umutwe wa M23 ubu bamaze umwaka wose bisuganya, none ubu igihe kirageze ngo bongere batere intambara bitwaje ko Congo itubahirije amasezerano yasinywe i Nairobi, yemereraga M23 kuba umutwe wa politiki muri Congo. Kugeza n’uyu munsi abo ba M23 banze kuza muri Congo ngo kubera ko bamwe mu bayobozi babo batahawe imbabazi.

Iyi propaganda yo gutangiza intambara niyo yatangijwe n’ibinyamakuru bikoreshwa na DMI nkuko tubisoma mu nkuru yasohotse ku Mirasire.com ifite umutwe ugira uti: « M23 yeruye ivuga ko itazakomeza kurebera Kongo itobanga igihugu yaba se igiye gutera Kongo? »

http://imirasire.com/amakuru-yose/amakuru-mashya/hanze-y-u-rwanda/article/m23-yeruye-ivuga-ko-itazakomeza-kurebera-kongo-itobanga-igihugu-yaba-se-igiye-gutera-kongo

Dore bamwe mu ba M23 bahawe imbabazi na leta ya Congo, ariko kuri Kagame na Museveni abo ntacyo bavuze igihe cyose badafite ubutaka bwa Kivu:

Annoncés par le Ministre Lambert Mende au mois de juillet 2014. Arrêté ministériel num 196/CAB/MIN/ J&DH/2014 du 08 juillet 2014 relatif à l’exécution de la Loi num 14/006 du 11 février 2014 portant amnistie pour faits insurrectionnels, faits de guerre et infractions politiques.

1. Amidou Katoto Amigo
2. Asuti Adriku Joseph
3. Bahala Nsimbuka Radjabu
4. Bahati Kanyere Wa Kakomboli wa Vindusivyolo
5. Bahati Ndoole Colomban
6. Bajampaka Bahati Ruphin
7. Bakulu Sephanie Célestin
8. Balole Chihoza Elige
9. Bashimbe Mweze David
10.Bigabwa Mushobekwa Deo Léonce
11. Bigulu Muharuro John Amisi
12. Birori Kifyati Jean de Dieu
13. Bisimwa Lwaboshi Mapingo
14. Bisimwa Mubalama
15. Bizimana Kabiga Mao
16. Boyi Ikosuka Hector
17. Buherero Londere Alfred
18. Bwanamudogo Muhindi Richard
19. Gustave Safari
20. Harera Buhanga Eliezer
21. Jean Bayoli Jacques
22. Kakule Kibumwe Jonathan 

Etc……Bose hamwe bari 68 biyongera ku bandi bagera ku ijana bari batangajwe mu mezi ashize.

Abarwanyi ba M23 basigaranye ukwezi n’iminsi itanu gusa ngo babe bagarutse muri Congo, atari ibyo bazabarwa nk’aho ari impunzi mu bihugu byabakiriye

Abanyapolitiki ba opozisiyo nyarwanda kubera kugendera cyane kuri za gahunda za hato na hato FPR ihora itangiza kugira ngo irangaze abanyarwanda, bakunda gusakuza cyane ngo FDLR yahawe ntarengwa yo gushyira intwaro hasi ngo bitaba ibyo ONU ikayirasaho. Nyamara nta na rimwe bajya banavuga ko FPR na Paul Kagame bahawe nabo ntarengwa nk’iyahawe FDLR ngo babe bamaze gutegura urubuga rw’imishyikirano (Terrain de dialogue), no gusubiza abarwanyi ba M23 muri Congo.

Umuntu rero yakwibaza niba atari ukutabimenya cyangwa se niba ari ukudasobanukirwa ibya politiki mpuzamahanga. Ariko si ukutabimenya, kubera ko byatangajwe ku mugaragaro na ministre w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya Bwana Bernard Membe, ubwo yahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzaniya.

http://ikazeiwacu.fr/2014/07/14/tanzaniya-irasaba-ko-u-rwanda-ruganira-na-fdlr/

Kuba rero FPR iri gukora ibishoboka byose ngo itere intambara vuba na bwangu nuko iri gusiganwa n’iriya ntarengwa ubusanzwe yari amezi 6 none ubu hasigaye ukwezi kumwe n’iminsi 5, kandi abategetsi b’u Rwanda batangaje ko batazashyikirana na FDLR, banavuga ko batazohereza abarwanyi ba M23 muri Congo. Ibi nta kindi bivuze, uretse ko bazasubirayo barwana nkuko babimenyereye.

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kinshasa mu biro by’ushinzwe ishyirwa mu bikorwa bya « ACCORD CADRE », ya masezerano yasinyiwe Addis Abeba muri Ethiopia yo kurangiza ibibazo by’intambara zibera mu karere k’ibiyaga bigari, aravuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa wa CIGLR, ALPHONSE NTUMBA LWABA, atishimiye na gato agasuzuguro gakomeje kwerekanwa n’abayobozi ba M23, badashaka gushyira mu bikorwa amasezerano bo ubwabo basinyiye i Nairobi. 

Kuri iki kibazo kandi Francois Mwamba ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya « ACCORD CADRE » ku ruhande rwa Congo avuga ko ku barwanyi 1131 bivugwa ko ari bo bahoze barwanira M23, 678 muri bo bari mu Buganda naho 453 akaba ari bo bari mu Rwanda. Iki nacyo n’ikindi kimenyetso cyerekana ko ari ingabo z’u Rwanda mu by’ukuri zari zigize M23, kubera ko abarwanyi 1131 atari bo bari gufata ubutaka nk’ubwo M23 yari yarashoboye gufata muri Kivu y’amajyaruguru. Mwamba kandi yanavuze ko leta ya Congo yamaze gutegura inkambi zizakirirwamo abo barwanyi ba M23 igihe bazaba bubahirije amasezerano bakagaruka muri Congo. Izo nkambi ziri ahitwa i Kamina mu ntara ya Katanga.

Iki gitutu cyose kiri kuri Kagame na FPR kandi kiri guturuka no mu bihugu byari bisanzwe bimufasha nk’Ubwogereza n’Amerika, kubera ko imishinga yose bagiye bakorana nta musaruro wavuyemo. Umushinga wa nyuma rero wari uwa M23 none warangiye umuteranije n’abawuteye inkunga, kubera ko Kagame yabambuye akaba ari nayo yabaye intandaro yo gusohora ya Film ya BBC: « Rwanda’s untold story », ubu imeze nka tsunami muri FPR. Ubu umuntu wese bakeka ko atemera amafuti bakora, bahita bavuga ko akorera abanyamahanga.

15557632809_0b4df227cd_k 
Ibi byo guhahamuka biri muri FPR byigaragaje neza mw’ijambo Paul Kagame yagejeje ku bagize UNITY CLUB, umuryango ugizwe n’abategetsi n’abahoze ari bo, aho yagize ati: « abashaka gusenya u Rwanda nta wababuza kubikora, ariko bazabigereho bibahenze ». Aha nta kindi yavugaga nuko azi aho ageze ategura gutera Congo n’Uburundi. Aho gukurikiza amasezerano we ku giti ke aba yasinyanye n’abandi, agiye guteza intambara habe indi jenoside nkuko yanabivuze muri iryo jambo ngo « tuzasubira muri ya mateka twabayemo ngo nubwo atari ayo kurata…. »


Amakuru kandi atugeraho aturutse ahantu hizewe neza aravuga ko ubu imitwe y’ingabo za RDF zizatera muri Congo yamaze kwitegura ngo ikaba irindiriye gusa ifirimbi ya nyuma (bari muri standby). Nkuko twabivuze haruguru abazatera bizitwa ko ari abahoze muri M23 bamaze kurambirwa ko leta ya Congo itubahirije amasezerano basinyiye i Nairobi, nyamara Congo irarengana ahubwo ni ukutava ku izima kwa Paul Kagame na Kaguta Museveni kwadindije ibintu. Ayo makuru akomeza avuga ko iyi ntambara igomba gutangira muri uku kwezi gutaha kw’Ukuboza, kandi nibyo kuko ariho ya ntarengwa y’amazi 6 izaba irangiye.

Mu myiteguro y’iyi ntambara, RDF yohereje intasi nyinshi muri Kivu ya ruguru, ubu nizo zirirwa zica abantu ubutitsa iyo za Beni, Rutshuru, Masisi na Warikale. Ibi bikorwa by’urukozasoni nibyo bimaze iminsi bikwizwa mu binyamakuru ko ari ADF-NALU yica abanyekongo, ariko sibyo ni intasi za RDF zinjiye i Beni ziturutse mu Buganda. Izindi ntasi nazo zanyuze muri Masisi aho ziri kwica abantu za Warikale maze bakabigereka kuri FDLR, nkuko rushyashya.net yabyanditse kuri iyi link iri hasi:

http://rushyashya.net/politiki/nyuma-y-aho-ibeshyeye-ko-igiye.html

Paul Kagame yaguze intwaro za kirimbuzi mu Bushinwa

Kuva aho inkuru y’uko u Rwanda rwaguze « Missiles de défense » yo mu bwoko bwa TL-50, Ikaze Iwacu yakoze iperereza ngo imenye neza uko byifashe. Amakuru tumaze kubona kandi afitiwe icyizere nuko ziriya ntwaro zitaragezwa mu Rwanda, umuntu akaba yanavuga ko ari yo mpamvu inkuru ikinyamakuru Igihe.com cyari cyanditse yahanaguwe, byerekana ko ari umunyamakuru washyuhaguje maze akanyura ku mabwiriza ya DMI.

Missile de défense TL-50

Missile de défense TL-50

Aya makuru akomeza avuga ko ngo mu kwezi kwa Mata uyu mwaka igihe ingengo y’imari ya leta yari imaze kwemezwa, ari bwo Paul Kagame yatanze itegeko ko hakorwa Commande ya ziriya Missiles. Icyo gihe kandi nibwo RDF yahise yohereza abasirikari mu Bushinwa mu mahugurwa y’uko bakoresha ziriya ntwaro, ni ukuvuga kuzirashisha, kuzikanika, kuzisandaza no kuziteranya. Ubu ngo abo banyeshuri kirimbuzi bazarangiza amasomo yabo mu kwezi gutaha kw’Ukuboza.

Abazi cyane ibya gisirikari twavuganye bemeza ko nta kindi kigamijwe mu kugura ziriya ntwaro, uretse kuzahangana n’indege za Tanzaniya ariko cyane cyane iza Afrika y’epfo, kubera ko izi ndege zabokeje ubushize igihe M23 yarimo inyanyagira itamenye ikiyikubise. Izi ntwaro za kabuhariwe za Afrika y’epfo ngo nizo Kagame agambiriye kuzasenya ejobundi natangiza urugamba muri Congo. Indege za Afrika y’epfo nizo zashushubikanije M23 mu misozi ya Chanzu na Runyoni, ngo iyitwa HLCPT niyo yaturumbuye Makenga na ba Kazarama mu kigo cya Rumangabo.

Ubu rero bigiye gucika, kubera ko atari Kagame wenyine waguze intwaro za kirimbuzi gusa, amakuru atugeraho atumenyesha ko na Joseph Kabila nawe aruko ngo ari kurunda ibitwaro. Ku rundi ruhande naho Perezida Petero Nkurunziza w’Uburundi aherutse mu rugendo muri Afrika y’epfo aho yasinyanye n’icyo gihugu amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikari. 

Ubu ikibazo gikomeye ni ukumenya niba abaterankunga bazareka u Rwanda ruhabwa ziriya ntwaro, ukurikije ko amafaranga yaziguze yose ari ayatanzwe nabo baterankunga, kandi agenewe iterambere ry’abaturage, none Paul Kagame we yayavunjemo intwaro zo kurimbura abaturage ashinzwe kurinda. Ikindi nuko no muri RDF ngo moral iri hasi cyane, gutsinda izi ntambara ngo biri kure nk’ukwezi. Tubitege amaso!!

Ngendahayo Damien

Ikazeiwacu.fr

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire