lundi 23 mars 2015

RWANDA: BANYARWANDA TWIRINDE KUJYA INYUMA Y’ABIDISHYI


Photo


ITANGAZO LIGENEWE ITANGAZAMAKURU

BANYARWANDA TWIRINDE KUJYA INYUMA Y’ABIDISHYI

Abasheshe akanguhe baribuka umugani w’umwami w’abidishyi. Uwo Mwami yazize kubura abamutabara kubera gutinya igitugu cye. Dufite ubwoba ko ariho perezida Kagame agana, kuko uko agenda aroha igihugu aho kumukumira, baramukomera amashyi.

Guhindura itegekonshinga biranze bibaye impamo. Mu kiganiro cyatambutse kuri radio-televisio mu Rwanda (RTV) kuri 17/03/2015 cyitwa “Sobanukirwa” umunyamakuru Cléophas Barore yahuje umunyamakuru (Theodore Ntalindwa), umunyamategeko (Me Evodre Uwizeyimana) n”intumwa ya Rubanda” (Madamu Christine Muhongayire) kugira ngo bagire icyo bavuga ku nkuru bitiriye ko yabaye impamo yo guhindura ingingo ya 101 y “Itegeko-Nshinga”. Iyo ngingo iravuga iti:  Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ariko biragaragara ko batumwe kwamamaza Prezida Paul Kagame, kugira ngo abone ukwo yimikwa ubuziraherezo. Umunyamategeko arasisibiranya avuga ko abanyarwanda babihererwa uburengenzira n’ingingo ya 193 ivuga iti:Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by'amajwi y'abagize buri mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko. Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko”.

Tuzi neza ko yirengagiza nkana ko, ku ngoma ya FPR, abaturage badafite uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza no kwitorera ukwo babyumva. Uburyo amatora akorwa ku butegetsi bwa FPR birazwi ko nta bwisanzure buhari na mba. Indorerezi z’abanyamahanga bakurikiranye ayo matora yose, uretse abambari ba FPR, bose bagaragaje ingorane zihari ku buryo bamwe barahiye kutazagaruka. Kuvuga ngo abaturage bazihitiramo, bimeze nk’abantu babiri bahiga umwe aziritse amaboko, warangiza uti ndi umusifuzi mwiza. Mbere yo gusaba abaturage kwihitiramo, ingoma ya FPR yabahaye uburenganzira bwo kwinyagambura, bakivugira icyo batekereza no ku bindi bibazo bibazitiye nko kwihitiramo .

Urutonde rw’abafunzwe kubera ko batinyutse gushinga amashyaka cyanga gushaka kwiyamamaza na Kagame si bake. Duhere ku ntwari Victoire Ingabire Prezida w’ishyaka FDU-Inkingi wakatiwe impaka 15 y’igifungo kubera ko yashatse kurushanwa na Kagame mu matora muri 2010. Ikindi yazize, ni ukuvuga ko n’abahutu biciwe bagomba kwibukwa;  Prezida Pasteur Bizimungu na Ntakirutinka Charles bazize ko bari bashinze ishyaka Ubuyanja; Dr Niyitegeka Théoneste nawe yazize ko yiyemeje kwiyamamaza na Kagame; Maitre Ntaganda Bernard yazize gushinga ishyaka PS-Imberakuri; Mushyayidi Deo , Prezida wa PDP-Imanzi, yazize gutinyuka kuvuga ko ubwiyunge bw’abahutu n’abatutsi budashoboka n’abahutu biciwe batemerewe kugira icyunamo; André Kagwa Rwisereka Vice-Président wa Green Party yaciwe umutwe kubera gutsimbarara gufatanya na FDU-Inkingi; Patrick Karegeya w’ Ihuliro-RNC yahotorewe muri Hotel muri South Africa; Sylvain Sibomana, umunyamabaga mukuru wa FDU-Inkingi aheze muri prison  azira kuba yahuriye mu kabari na bagenzi be i Rutsiro, no kuba yarambaye umupira wanditseho ko yifuza demokarasi mu Rwanda...
Abanyamakuru ntawabarura abashimuswe , abahunze n’abishwe bazira kutandika ibyo FPR ishaka. Reka dutange urugero gusa Charles Ingabire, Jean-Leonard Rugambage.
Ibyo ni byo inzobere mu mategeko, Maitre Evode yita gufata ingamba zo kulinda umutekano?
FDU Inkingi ntishidikanya koko ko abaturage bahawe urubuga rwisanzuye bakwereka FPR icyo bayitekerezaho. Ayo ma radio, ibyo binyamakuru bya leta nibihe ijambo abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bavuge icyo batekereza. Nibareke guha ijambo abantu bari mw’ikinamico, batoranijwe mbere ngo batambire ingoma. Abaturage nibahabwe ijambo bavuge ibibazo by’umutekano baterwa n’ubutegetsi, akarengane mu gusangira ubukungu, kutagira ijambo mu mitegekere y’igihugu, no kutubahiriza iri tegeko nshinga bari mukugira igikangisho. Abatera ubwoba ngo baziyahura Perezida Kagame nadasubiraho, twabibutsa ko no mu gihe cyo kuvaho cy’ubwami, hari abavugaga ngo inka ntizizongera gukamwa. U Rwanda Kagame yarusanzeho kandi azarusigaho.
Hari abandi bavuga ngo ntawundi washobora gutegeka u Rwanda uretse Perezida  Kagame. FDU Inkingi ikaba itahisha ko iyi mvugo iteye ubwoba no kwibaza. Niba nyuma y’imyaka 20 amaze ku butegetsi, dore ko kuva muri 1994 ari we mu by’ukuri utegeka, nta wundi muntu washobora gukomeza ibyo bikorwa yatangiye, nabyo ubwabyo byaba ari ikinegu. Icyo gihe byaba bivuga ko FPR idashobora kwiyuburura nk’ukwo byagaragariye mu mwihererero wa cumi na kabiri aho Kagame yabwiraga abaministri be ko akazi kabananiye, kandi ariwe ubahitamo. Nahigame ahe urubuga ababishoboye, kuko na nyina w’undi abyara umuhungu.
Ikintu cyiza Prezida yakora kurusha abategetsi bamubanjirije, ni ukwima amatwi abidishyi batinya ko amasahane yabo azubama agasezera. Ngaho nace agahigo yandikwe mu mateka y’Urwanda, niyiyame vuba na bwangu abidishyi maze tumuhe amashyi y’urufaya.
Aho guhera rero ku ngingo ya 193, cyangwa iya 101, ubutegetsi nibureke habe impaka ku bitagenda neza byose, ndetse no mw’Itegekonshinga ryose, abaturage bahitemo bazi icyo bahitamo.
Ishyaka ryanyu FDU-INKINGI ribijeje kuzakomeza gutunga agatoki ibitagenda , kugaragaza ukwo byakosorwa, no guharanira ko buri wese abona urubuga rwo kwinigura. Ibi byari umusogongero.
Bikorewe  i London ku wa 23/03/2015
Bahunga Justin
Komiseri ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri FDU Inkingi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire