lundi 23 mars 2015

RWANDA: ITANGAZO: FDU INKINGI IRASHINGANA UMUYOBOZI WUNGIRIJE WAYO


Photo


ITANGAZO
FDU INKINGI IRASHINGANA UMUYOBOZI WUNGIRIJE WAYO


Hashize iminsi abantu batazwi bububa iruhande rw’urugo rwa Bwana Boniface Twagirimana, uwungirije wa mbere wa Prezida w’ishyaka FDU-Inkingi (1ier VP). 

Kw’itariki ya 21/03/2015, haje abantu babiri, harimo uwahoze ari umupolisi witwa Kanimba.  Barangije kwitegereza impande zose z'urugo, bahise bagenda.

Kw’itariki ya 22/03/2015, bagarutse na none ari babiri, bafite agakapu, bari kw’ipikipiki (moto) ifite icyapa kiyiranga (plaque) RC845M. Babonye bwana Twagirimana Boniface afunguye urupangu, bahita bihinira munsi y’aka butiki (boutique) kari hafi aho. Yabaye nk’ubakurikira kugirango abereke ko yababonye, atangiye kwandika inomero y’icyapa cy’iyo pikipiki yari ibatwaye, bahuruduka munsi y’ako ka butiki  baragenda. 
Bakaba bari bambaye amapantaro y’amakoboyi, n’amakoti y’uruhu “cuir”. Ibi biragaragaza ko atari abantu basanzwe.

Ibi bintu bikaba bitangiye gutera impungenge bwana Twagirimana Boniface, dore ko hashize n’igihe asabye guhindurirwa icya ngombwa cy'abajya mu mahanga (passeport), ubutegetsi bukaba bukimurerega kugeza magingo aya.

Ishyaka FDU-INKINGI rikaba rishingana umuyobozi wungirije waryo (1er VP) , Bwana Boniface Twagirimana, ejo hatazagira ikimubaho, ubutegetsi bukavuga ko ari abagizi ba nabi. 

Ishyaka FDU-INKINGI riributsa ko ubutegetsi butagira abatavuga rumwe nabwo, ari ubutegetsi bushobora guhinduka nk’ubw’abidishyi, butagira ubugira inama, keretse ababukeza.

Bikorewe I Bruseli tariki 23/03/2015.
Ndereyehe Karoli
Komiseri wa FDU-Inkingi ushinzwe Itangazamakuru

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire