http://www.inyenyerinews.org/politiki/ishyaka-fdu-inkingi-ni-inde-ese-fdu-iri-he/
Ishyaka FDU-Inkingi ni inde? Ese FDU iri he?
Tumenye gutandukanya Ishyaka FDU-Inkingi n’agatsiko k’abantu bake.
Mu
cyumweru gishize Ishyaka FDU-Inkingi ryakoze igikorwa gikomeye cyo
kwitorera abayobozi kumugaragaro. Amatora yakozwe mu mucyo, demokarasi
no mu bwumvikane hashyizwe imbere inyungu z’ishyaka n’iz’abanyarwanda
muri rusange. Amatora yakozwe nk’uko Inteko Rusange y’Ishyaka yari
yabiteganyije. Igihe cyari kigeze ngo abayobozi bongere gutorwa
n’abarwanashyaka ubwabo.
Icyo
gikorwa twaragishimye ariko icyadutangaje ni uko hatashize iminsi haba
hasohotse itangazo ryashyizweho umukono n’abantu babiri rivuguruza
ibyemezo by’inteko rusange. Byagaragaye ko igihe ayo matora yari kuba
uwitwa Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene barimo gucura imitwe yo kwiha
imyanya. Abo bagabo barahamagaranye kuri telephone bariyunga maze
biyumvikanira uko bigabanya imyanya y’ubuyobozi hagati yabo. Nta rwego
rw’ishyaka babinyujijeho, nta wundi murwanashyaka wagize icyo abivugaho.
Bwarakeye bati : “Twabirangije, tubaye abayobozi banyu”.
Ese abo bagabo batowe nande? Bashyizweho nande? Ni uruhe rwego rw’ishyaka FDU-Inkingi rwabashyizeho cyangwa babinyujijeho?
Ese
biremewe ko umuntu azajya ahaguruka akohereza itangazo kuri internet
ati mbaye Prezida w’ishyaka gutyo gusa? Iyo biza kuba uko Nkiko na
bagenzi be babyumva nanjye nakaboherereje itangazo ko mbaye
Trésorier-adjoint. None se ko mbona ko kuri bo bidasaba gutorwa kandi
hakaba ntawe nkeneye kubinyuzaho !!
Benshi
babonye iryo tangazo bagize bati “Urwishe ya nka ruracyayirimo”. Benshi
bibwiyeko amacakubiri akiri mu ishyaka FDU. Ariko siko biri. Ibintu
byarahindutse ahubwo FDU ubu irakomeye cyane.
Ishyaka ni inde? Ishyaka FDU-Inkingi ririhe?
Abashinze
ishyaka FDU biyemeje kwishyira hamwe, amashyaka atatu yiyemeza gufata
izina rimwe ryitwa FDU-Inkingi. Uyu munsi FDU ni ishyaka ryayobotswe
n’anyarwanda benshi, bari mu Rwanda no hanze mu mahanga. Ishyaka
FDU-Inkingi riba mu mitima y’abanyarwanda mu turere twose tw’igihugu,
abandi bari muri za gereza hirya no hino mu Rwanda.
Abayoboke
ba FDU benshi biyemeje gukorera ishyaka badaciwe intege n’ihohoterwa,
akarengane n’ubwicanyi bakorerwa n’ubutegetsi bwo mu Rwanda. Benshi
babikora bazi neza ko ari ukwitanga bakaribera ibitambo. Benshi
barabifungiwe abandi bakuwe ku kazi kabo. Ngizo intwari za FDU-Inkingi.
Izo ntwari ziri mu turere twose n’amagereza yo mu Rwanda zirangajwe
imbere n’umukuru w’ishyaka Madame Victoire Ingabire Umuhoza.
Mu
mahanga abayoboke ba FDU benshi bari mu nkambi zo muri Africa, bari mu
mijyi myinshi kuyindi migabane y’isi. Mu minsi yashize abashoboye
kohereza abayobozi babo mu Nteko Rusange (Congres) barabohereje,
barabahagararira muri ariya matora.
Abayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi ni bande mu by’ukuri?
Amategeko
y’ishyaka avuga ko abayobozi bashyirwaho n’inteko rusange. Uyu munsi
abayobozi b’ishyaka ni abatowe n’Inteko Rusange yabaye tariki ya
13/9/2014 ahitwa Alost mu Bubiligi. Muri aba bayobozi harimo
abarwanashyaka bari mu Rwanda (harimo Présidente, Madame Victoire
Ingabire n’umwungirije wa mbere, 1er Vice – Président Bwana TWAGIRIMANA
Boniface). Harimo kandi n’abarwanashyaka bari mu mahanga (twavuga mo
2ième Vice – Président BUKEYE Joseph na Secrétaire-général adjoint Dr.
MWISENEZA Emmanuel). Ibi birerekana ko abayobozi baturuka mu bo
bayobora, ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Amagambo cyangwa amatangazo y’abantu babiri ntago agomba kutubera irebero ry’imikorere y’ishyaka.
Ntitugomba
kumva ko imitekerereze y’abantu batarenze batandatu arizo mbaraga
z’ishyaka FDU. Abo bantu babiri Nkiko na Ndahayo, igihe bari mu buyobozi
bw’ishyaka bazanye amacakubiri. Basabwe n’abarwanashyaka gushyira
inyungu z’ishyaka imbere kurusha inyungu zabo bwite birabananira.
Abakambwe b’ishyaka barabatumiye babakoresha amanama yo kubunga biranga
birananirana. Bakojeje isoni ishyaka igihe kirekire ndetse batera
abarwanashyaka benshi gucika intege no kutizera ishyaka ryabo. Imyiryane
yabo yateye abanyarwanda benshi gutinya kwinjira mu ishyaka.
Ingeso
ya Nkiko Nsengimana na Eugene Ndahayo yo guteza imyiryane mu ishyaka
ntirarangira. Muri iyi minsi, uko ari babiri, babifashijwe mo n’uwitwa
Musangamfura Sixbert na Mberabahizi Jean Baptiste batangiye gushyira mu
majwi amazina y’amashyaka yishyize hamwe mu ivuka rya FDU mu mwaka
w’2007.
Gutera
amacakubiri ntibizabashobokera kuko aho ibihe bigeze, UBUMWE
n’UBWUMVIKANE mu barwanashyaka ba FDU hirya no hino bitangiye
kwigaragaza. Demokarasi twese turwanirira yatangiye gushinga imizi mu
ishyaka. Amatangazo y’abantu ku giti cyabo ntakagire uwo ayobya. Abo
bandika amatangazo benshi ntago barasobanukirwa n’imikorere ya
demokarasi. Igihe kizagera bamenye ko Ishyaka atari akazu, imari cyangwa
isambu y’abantu bane cyangwa batandatu. Ishyaka FDU ni ishyaka rikomeye
ry’abanyarwanda. Ntawuhejwe.
Kami Charles
charleskami@yahoo.com
charleskami@yahoo.com
I can’t change the direction of the wind, but I can adjust my sails to always reach my destination.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire