RWANDA: NONEHO DMI YANDITSE AMATEKA UBWO YAJYAGA KWIBA IMIRAMBO I BURUNDI IGAFATIRWA MU CYUHO!
22 septembre 2014
Noneho
ya mirambo yari imaze iminsi ireremba mu kiyaga cya Rweru mu Burundi,
yaba yabonye nyirayo muri iri joro ryakeye, kubera ko amakuru yatangajwe
na radiyo BBC Gahuzamiryango avuga ko hari abantu baraye baje
gutaburura imva zashyinguwemo iyo mirambo, ariko bagahura n’ingorane
abaturage bakabagwa gitumo ntacyo barageraho.
Nkuko
byatangajwe na BBC ngo abasirikari b’u Rwanda bari mu bwato bwihuta
bukoresha moteri bambutse ikiyaga cya Rweru, bafite umugambi wo
gutaburura imirambo yari yashyinguwe na leta y’Uburundi, kubera ko
abarundi bavugaga ko nta bantu babuze, u Rwanda narwo rukavuga nta muntu
rwabuze. Ariko twese tuzi ko mu Rwanda ari ho hamaze iminsi abaturage
bashimutwa na DMI bakaburirwa irengero.
Nkuko
byumvikanye kuri BBC ngo iki gikorwa cyo gutabururra iyi mirambo
cyabanjirijwe n’ubutasi bukomeye, kugira ngo bamenye neza aho iyi
mirambo ishyiguye neza. Abakurikira ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda
muribuka ko uwitwa Tom Ndahiroaherutse
kwandika inyandiko ndende ivuga ukuntu we ku giti cye yigiriye ku
kiyaga cya Rweru kureba uko byagenze. Abantu bamwe bagize ngo bwari
ubuhoro bwamugenzaga, ahubwo yari yagiye gutata ngo azanire ba rushimusi
ba RDF amakuru afatika y’aho imirambo yashyinguwe.
Tom Ndahiro yatangiye inyandiko ye agira ati: « Ku
wa 5 Nzeri 2014 ntiwari umunsi usanzwe. Ni umunsi imvura yazindutse
igwa kugeza nimugoroba. Nibaza ko ishobora kuba yaraguye amasaha arenga
18. Mu gitondo cya kare twazindutse tugana ku kiyaga cya Rweru
ahabonetse imirambo ku ruhande rw’i Burundi. Saa moya za mugitondo
zageze turi ku mupaka w’u Rwanda n’ u Burundi. Twageze i Muyinga hafi
saa 4 za mugitondo, bitewe n’imodoka kutihuta kubera imvura. Hari
hanabayemo kuyoba, kuko twageze mu Kirundo tukibeshya umuhanda ku buryo
twisanze ahitwa i Nyarunazi na Gisenyi tugana ku mupaka aho twavuye.
Twanyuze
iyo nzira kuko yari yo soko y’inkuru kandi igice kinini cy’ikiyaga cya
Rweru, kikaba kiri mu Burundi. Ni hafi 70%. Jye na mugenzi wanjye
twajyanye, Albert Rudasimburwa, twagiye dusanga umunyamakuru wa mbere
wamenye iyo nkuru ». Soma inyandiko yose: http://rushyashya.net/itohoza/rwanda-burundi-imirambo-yo-mu.html
Uretse
kandi Tom Ndahiro ngo mu cyumweru gishize hari umuntu wavuye mu Rwanda
aca ku mupaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu Kirundo maze agera
ahahambwe iyo mirambo yakuwe mu kiyaga Rweru hitwa i Dagaza maze afata
amafoto menshi y’aho imirambo ihambye ndetse yanafotoye n’ibirindiro
by’abashinzwe umutekano b’u Burundi biri hafi aho, ariko
ngo uyu ataha yaciye indi nzira; aho kunyura mu Kirundo yari yaturutse
ahubwo yateze ubwato, icyatangaje uwamutwaye nuko bageze ku ruhande rw’u
Rwanda akabona uwo muntu arimo kwakirwa n’abandi bamusuhuza mu buryo
bwa gisirikare bamuha amasaruti!
Umurundi ukora ku cyambu cya Dagaza,
wiboneye neza aba ba rushimusi b’imirambo yabwiye BBC uko byagenze.
Yabwiye abanyamakuru ba BBC ko mu ijoro ryakeye ahagana mu ma saa moya
yabonye haza ibyombo bya moteri 2 birimo abantu bambaye gisirikare na
gisivire maze ahita ajya kubwira umukuru w’icyambu, muri ako kanya yumva
abo baje mu bwato bashyize isasu mu mbuda (charger le fusil). Ariko
burya ngo ibisambo byose ni bimwe bigira ubwoba bubi cyane. Barabutswe
abasirikari ba bamarine b’abarundi baje n’ubwato bahita bagenda basiga
aho igitiyo, umuhini na shitingi bikiri bishyashya! Amato yabo yabanje
kugenda bisanzwe nyuma batsa moteri bageze aho Akagera kiroha muri
Rweru, berekeza mu Rwanda.
Ubu
ku ruhande rw’u Burundi bakajije umutekano ku buryo ngo nta na mato
yemerewe kugenda mu mazi nyuma ya sa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Ikindi
nuko abasirikari baje gushinga ibirindiro hafi y’izo mva, ndetse
abamarine basanzwe bakorera aho bongerewe ubushobozi. Ibi byerekana ko
leta y’u Rwanda yahiye ubwoba kuva aho yumviye ko hari abanyamahanga
benshi batangiye gusaba ko hakorwa amatohoza mpuzamahanga yimbitse
akerekana imvo n’imvano yiriya mirambo. Ibi Human Rights Watch
yarabisabye, ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi. Aho
igihuru ntikigiye kubyara igihunyira?
Umva uko BBC yabitangaje:
Ngendahayo Damien
Source: BBC GAHUZAMIRYANGO
Mudukurikire kuri
Mushobora no kudukurikira kuri: Twitter, Facebook, Youtube na Flickr
Articles liés :
- AFRIKA Y’EPFO: INTORE ZIRI KUDAGADWA KUBERA GUTINYA URUBANZA RW’ABISHE NYAKWIGENDERA PATRICK KAREGEYA.
- RWANDA: ABANYESHURI BIMWE BOURSE BAZABA ABANDE?
- RWANDA: ABAYOBOZI B’AMADINI, SHAME ON YOU!
- RWANDA-NI AKUMIRO: HARI ABASIRIKARI MU NGABO Z’U RWANDA BATAZI GUSOMA NO KWANDIKA.
- RDC: LES ORPHELINS DU GENERAL BAUMA.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire