Inkingi
Forces Démocratiques Unifiées
United Democratic Forces
(:(+250) 728636000 + Fdu.inkingi.rwa@gmail.com
(: (+32)478973762, (+31)51513281
http://fdu-rwanda.com, http://victoire-ingabire.com
; "For the rule of law, democracy and equal opportunity"
KONGERE ISANZWE Y ABARWANASHYAKA B ISHYAKA
FDU-INKINGI
Itangazo
Intumwa z abarawanashyaka ba FDU bateraniye Alost mu Bubiligi muri Kongere isanzwe
y abayoboke b ishyaka FDU-INKINGI yo kuwa 13 na 14 Nzeri 2014.
Forces Démocratiques Unifiées
United Democratic Forces
(:(+250) 728636000 + Fdu.inkingi.rwa@gmail.com
(: (+32)478973762, (+31)51513281
http://fdu-rwanda.com, http://victoire-ingabire.com
; "For the rule of law, democracy and equal opportunity"
KONGERE ISANZWE Y ABARWANASHYAKA B ISHYAKA
FDU-INKINGI
Itangazo
Intumwa z abarawanashyaka ba FDU bateraniye Alost mu Bubiligi muri Kongere isanzwe
y abayoboke b ishyaka FDU-INKINGI yo kuwa 13 na 14 Nzeri 2014.
- Abari muri Kongre bunguranye ibitekerezo ku bibazo by imiterere ya politiki n imibereho
y abaturage mu Rwanda n akarengane k abatura-Rwanda;
- Imaze kubona ko ingoma ya FPR ikomeje kwima abanyarwanda ubwisanzure muri politiki
kandi igakomeza kwica no kurigisa abantu batavuga rumwe na yo;
- Ishingiye ku byemezo byafashwe na Kongere yabereye Breda mu bu Holandi mu kwezi kwa
Mata 2014;
Yemeje ibi bikurikira:
1. Yongeye gushimangira ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ari we « Présidente » udakuka
w ishyaka FDU-INKINGI, kandi ikomeje kumushyigikira bidasubirwaho;
2. Yemeje urwego rwa Komite Nyobozi (CD) y ishyaka rugizwe n aba bakurikira:
2.1. Présidente: Victoire INGABIRE UMUHOZA
2.2. 1er Vice - Président: TWAGIRIMANA Boniface
2.3. 2ème Vice - Président: BUKEYE Joseph
2.4. Secrétaire général: SIBOMANA Sylvain
2.5. Secrétaire-général adjoint:Dr Emmanuel MWISENEZA
2.6. Trésorière: Nahomi MUKAKINANI
2.7. Mobilisation et gestion des CPL : Antoine NIYITEGEKA
2.8. Affaires juridiques et droits de l homme P Joseph MUSHYANDI
2.9. Affaires Politiques: Gratien NSABIYAREMYE
2.10. Relations extérieures et porte-parole: Justin BAHUNGA
2.11. Affaires sociales et Promotion féminine: DUKUZEMUNGU Emmanuel
2.12. Jeunesse: Flora Irakoze
2.13. Information et communication : NDEREYEHE Charles
2.14. Bien-être des réfugiés : HATEGEKIMANA Félicien
2.15. Etudes et stratégies: Dr MANIRARORA Jean-Népomuscène
2.16. Sécurité et documentation: KARANGWA Pierre Claver
Kongere yamenyeshejwe na Komite Nyobozi yatowe, kandi irabyemera, ko Bwana Théophile
NTIRUTWA ari we uhagarariye FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali.
3. Ku byerekeye za « Commissions » zihariye zirebana n ingingo ya 17, 18 na 19 za
« Règlement d ordre intérieur », hemejwe abazishinzwe bakurikira :
3.1. Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorere y ishyaka igizwe n abantu batanu iyoborwe
na Perezida : Joram MUSHIMIYIMANA
3.2. Komisiyo nkemurampaka mu rwego rw ishyaka igizwe n abantu batanu ikayoborwa
na Perezida: Jean Baptiste RUMAGIHWA
3.3. Komisiyo y'inararibonye igizwe n abantu batanu
3.4. Komisiyo y akanama gashinzwe amatora AGA igizwe n abantu batanu, iyoborwa na
Perezida: Dismas NDAHAYO
4. Kongere ya Alost ishimiye by umwihariko akanama gashinzwe amatora kubera akazi
gakomeye kakoze kugira ngo imirimo y iyi Kongere igende neza Kongere ishimiye inzego
z ishyaka zicyuye igihe Komite Mpuzabikorwa (Comité de coordination-CC) na Komite
nshingwabikorwa y agateganyo ( Comité exécutif provisoire-CEP). Yemeje ko Inzego zari ho
zisimbuwe n izigiye ho muri iyi Kongere ya Alost ari zo Komite Nyobozi (Comité directeur) na
Biro politiki (Bureau Politique).
5. Ubumwe bw ishyaka
Kongere yibukije ko FDU-INKINGI nta mashami ifite. Kongere yongeye gushimangira icyemezo
cyafashwe na Kongere ya Breda ku byerekeye abantu bavuye cyangwa bitandukanije
n ishyaka Kongere yibukije ko baramutse bashatse kugaruka imiryango ishobora gukingurwa
bitewe n uko bitwara
6. Ubufatanye n andi mashyaka
Kongere yongeye gushimangira ko:
- abashaka guhindura ubutegetsi batahiriza umugozi umwe;
- ishyaka FDU-Inkingi rikomeza gushyikirana n andi mashyaka ariko ko rigomba kugira
ubwigenge bwaryo;
- Kongere yibukije ko ishyigikiye ku buryo budakuka amasezerano FDU-Inkingi yagiranye
n andi mashyaka ari yo RNC n´Amahoro- PC;
- Abagize Kongere, bashingiye ku ntambwe imaze kugerwaho mu mikoranire hagati ya
FDU-Inkingi n amashyaka akurikira, PDR-Ihumure, PDP Imanzi na PS-Imberakuri,
bashyigikiye ko hakomeza guterwa intambwe izagera ku masezerano.
7. Gusoza inama no gushimira
Inama yashojwe na VP2 bwana Bukeye Joseph. Afata ijambo, yabanje gushimira bwana Eric
BAHEMBERA ubuhanga n ubushishozi yayoboranye inama. Yakurikijeho ashimira bwana Dr
Emmanuel MWISENEZA n abari kuri lisiti ye kuba barashyize imbere inyungu z ishyaka
By umwihariko yashimiye bwana Dr Emmanuel MWISENEZA ibitekerezo yatanze byatuma
Kongere iba mu mutuzo no mu bworoherane.
Bwana Joseph BUKEYE yashimangiye ko kuba ama lisiti yombi yagiye hamwe bigaragaza ko
twese dushishikajwe n ubumwe bw ishyaka FDU-INKINGI kandi ko azakora ibishoboka byose
kugira ngo ubwo bumwe butazigera buhungabana.
Yarangije asaba abarwanashyaka kuzashyigikira Komite nyobozi kugira ngo izagere
ku nshingano yahawe.
Bikorewe Alost, kuwa 14 Nzeri 2014
Tel
: (+250)728636000, (+32)478973762,
(+33)650293997, Fdu.inkingi.rwa@gmail.com
http://fdu-rwanda.com, http://victoire-ingabire.com
Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 - Watch
us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 - Follow us on Twitter:
http://twitter.com/VictoireUmuhoza
http://fdu-rwanda.com, http://victoire-ingabire.com
Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 - Watch
us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 - Follow us on Twitter:
http://twitter.com/VictoireUmuhoza
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire