mardi 29 mars 2016

Kigali-Rwanda/ Mlle Gasengayire Leonile amaze kurekurwa na Polisi



SOURCE:la photo de profil de Boniface TwagirimanaBoniface TWAGIRIMANA



Inkuru nziza:Twishimiye kumenyesha abanyarwanda bose cyane cyane inshuti z`impirimbanyi za demukarasi ko Mlle Gasengayire Leonile amaze kurekurwa na Polisi. Nyuma y`iminsi igera kuri ine Polisi y`uRwanda iduhakanira ko atariyo imufite dore niyo yari imuryamanye. Amakuru Gasengayire amaze kuduha nuko agifatwa kuwa gatandatu yajyanwe gufungirwa mu biro bya polisi y`akarere ka Gasabo arakubitwa bikomeye ngo abazwa iby`igitabo Ingabire yandikiye muri gereza aho afungiye. Muriiri joro ryo kuwa gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016 bamaze kumwiyibukirizaho umuco bazobereye w`ikiboko bahise bamujyana kumufungira kuri station ya polisi ya Kimironko. Gusa amaze ngo kugezwa aha kimironko ngo nta muntu wongeye kumukubita nta n`uwongeye kumubaza. Icyaha bari bamwandikiye ngo ashinjwa ngo ni `uguteza imvururu muri rubanda art 463 CP` Iki akaba ari icyaha cy`inkomoko ku bantu bose bananiwe kuba inkomamashyi z`inkotanyi.
Agashya muri iri fatwa: Nuko mbere yo kurekurwa Mlle Gasengayire yabanje kwakwa urupapuro bari bamuhaye rumumenyesha icyo akurikiranweho,mu kumufungura kandi nta rupapuro na rumwe bigeze bamuha rumumenyesha ko arekuwe kandi ibi bintu ntibibaho mu mategeko ,gusa nyine impamvu byakozwe bitya nukugirango bibafashe kuba banahakana ko uyu muntu atigeze afungwa no kugirango hatazagira uzajya asoma ukuntu umuntu yashinjwa igitabo atanditse kandi uwacyanditse afunzwe n`ubaza inkomoko yacyo!

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire