vendredi 4 mars 2016

RWANDA/ Babyiganira mu cyobo kimwe cyuzuye ibyondo barenga ibihumbi 6 bashaka amazi


ttp://izubarirashe.rw/2016/03/16417/

Babyiganira mu cyobo kimwe cyuzuye ibyondo  barenga ibihumbi 6 bashaka amazi

Yanditswe na James Habimana -

Abana aho kujya kwiga birirwa babyiganira muri iki cyobo bashakisha amazi (Ifoto/Habimana J)

 Bakoresha udukombe kugira ngo babone amazi bavanye mu byondo
 Abaturage barenga ibihumbi 6 bakoresha icyobo kimwe bashakisha amazi.
 Amazi meza kuri bo ni ay’imvura
Abaturage barenga ibihumbi 6 batuye mu tugari tune mu Karere ka Nyagatare, bahurira mu cyobo kimwe cyasibamye kimaze imyaka 18 bashakamo amazi.
Iyo ugeze muri uyu Murenge wa Musheri, ubona umurongo w’abaturage bavuye mu tugari twa Nyamiyonga, Nyagatabire, Rugarama ya kabiri Kibirizi, biganjemo abana berekeza kuri icyo cyobo.
Iyo uhageze, utungurwa no kubona aho bavana ayo mazi. Baba ari benshi, gusa kugira ngo babone ayo mazi bisaba ko bakoresha ibikombe. Aya mazi aba yivanze n’ibyondo, ariko ntibibabuza kuyanywa uko ari nubwo yaba adatetse.
Amazi meza ni ikibazo muri aka gace. Aya mazi mabi mubona hari igihe banayanywa adatetse (Ifoto/Habimana J)
Amazi meza ni ikibazo muri aka gace. Aya mazi mabi mubona hari igihe banayanywa adatetse (Ifoto/Habimana J)
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyasuye aba baturage.
Aba baturage mu kiganiro n’iki kinyamakuru, bavuze ko kuva mu myaka 21 ishize, nta mazi beza bazi, keretse iyo imvura yaguye cyangwa bakerekeza ku mugezi w’Umuvumba. Aha ho kuhagera bibasaba amasaha ane bikoreye ibidomoro.
Mukanzeyimana Donatha, atuye mu kagari ka Kibirizi, agira ati “Dufite ikibazo cy’amazi hano muri Musheri , tuvoma ibizi bibi cyane bigadutera n’abana bacu.”
Habiyakare Joseph, we agira ati “Nta mazi turabona, tuyabona iyo imvura yaguye gusa. Iyo itaguye kuvoma ku Muvumba, aha ho bisaba ko tugenda amasaha ane kugenda no kugaruka.”
Iyo ubonye mazi uko asa, bituma hibazwa niba bayanywa, gusa kuri bo bavuga ko ari nk’ako kanya.
Habiyakare yunzemo ati “Aya mazi tuyajyana mu rugo tukayatereka tukareba ko yacayuka, bityo tukabona kuyakoresha ariko adutera uburwayi, dupfa kuyanywa kubera kubura uko tubigenza”.
Bakoresha ibikombe kugirango bavome (Ifoto/Habimana J)
Bakoresha ibikombe kugirango bavome (Ifoto/Habimana J)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, aravuga ko ingamba zo gutanga amazi meza muri aka karere zihari, n’aha Musheri hakaba hari mu ho aya mazi agomba kugera.
Mupenzi George yagize ati “Ingamba zirahari zo gutanga amazi muri aka karere, dufite intego ko umuturage wa Nyagatare yabona amazi byibuze muri metero zitarenze 500, gusa gukora ibi byose biterwa n’ubushobozi buhari, hari umushinga urimo gukwirakwiza amazi, haburaga amatiyo 1000 yo kugeza amazi ku ngo zirenga ibihumbi 200, mbese bashonje bahishiwe.”
Ngayo amazi aba baturage bavoma (Ifoto/Habimana J)
Ngayo amazi aba baturage bavoma (Ifoto/Habimana J)
Gusa aba baturage bo baravuga ko n’ubuyobozi bwabanjirije ubumaze gutorwa vuba, bwagiye bubaha icyizere cyo kubona amazi ariko bikarangira ntayo babonye.
Muri aka karere kandi ni ho hagaragaye abaturage bagisangira amazi n’amatungo.
Aha ni ho aba baturage babyiganira bashaka amazi (Ifoto/Habimana J)
Aha ni ho aba baturage babyiganira bashaka amazi (Ifoto/Habimana J)

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire