mercredi 27 janvier 2016

RWANDA/ URUBYIRUKO RWO MU RWANDA RURAGANISHWA HABI. FPR IRAHA IMYITOZO YA GISIRIKARE ABANYESHURI NGO BAZARWANE N’AMASHYAKLA YA OPOZISIYO ATAVUGA RUMWE NAYO, 25/01/2016



Fdu-Inkingi Kigali Ville

Abanyarwanda benshi ntitwari twaramenye icyo FPR igamije ariko ubu ababyeyi bafite abana batwarwa muri ibyo bihe by’ibirihuko batangiye kurira ayo kwarika bavuga ko abana babo bari kwigisha imyitozo ya gisirikare, basabwa kuba maso ngo bahangane n’abo Leta yita amashyaka ashaka kwigumura ku butegetsi, ngo kandi ababyeyi bo bababwira ko bagiye kwigishwa uburere mboneragihugu.


Aha ababyeyi bafite impungenge ko abana babo bashobora kurangazwa n’ibyo,hanyuma bagera ku ishuri ntibabashe gukurikira. Icyo umuntu yakwibaza aha ni impamvu ubwo burere mboneragihugu batabwigira mu mashuri yabo bakajya kubyigishwa n’abasirikare.

Umwe mu babyeyi twaganiriye yagize ati : « Nkanjye umwana wanjye yiga mu wa kabiri, afite imyaka cumi n’itanu ». Ngaho nimumbwire umwana ungana utyo bamaze kwinjiza mu bikorwa bya politike yo guhangana n’amashyaka ubwo murumva imbere he hameze gute? Njyee byanteye impungenge ndetse mfata umwanzuro wo kujya gusura umwana wanjye mu murenge wa Rusororo aho bakoreraga ingando. Ngezeyo nsanga abana babavuruguse mu biziba wagira ngo ni ingurube pee!! Nasabye ko bampa umwana wanjye nkamuganiriza ariko abari bashinzwe kuharinda barangaye. Ni uko ndungurukira inyuma y’ikigo ndataha. Uyu mubyeyi akaba asaba bagenzi be kugira ubushishozi bagasaba Leta ikajya ireka abana mu bihe by’ibiruhuko bakaruhuka ngo kuko ibyo yabonye baba barimo ntacyo bizabagezaho ahubwo binatuma abana bajya ku ishuri bagikumbuye ababyeyi babo, bakanagenda batishimye kandi uko kutishima gushobora kugira ingaruka ku myigire y’umwana.

FDU-INKINGI Kigali Ville, 2/01/2016

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire