mercredi 27 janvier 2016

RWANDA/ Umuyobozi mu bitaro bya Rwamagana yaburiwe irengero


Umuyobozi mu bitaro bya Rwamagana yaburiwe irengero

Uyu mugore yabuze ubwo yari ageze muri gare ya Nyabugogo avuye iwe I Gicumbi asubiye ku kazi i Rwamagana.
Mu kiganiro Makuruki yagiranye na Tugireyezu Eugene umugabo wa Uzamukunda Marie Claire yavuze ko yaburiwe irengerero ubwo yari ageze muri gare ya Nyabugogo avuye iwe mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.
Umugabo w’uyu mugore avuga ko ubusanzwe umugore we yajyaga ataha kuwa gatanu ku mugoroba cyangwa kuwa gatandatu mu gitondo agasubira ku kazi ku cyumweru ku mugoroba cyangwa kuwa mbere mugitondo.
Tugireyezu yagize ati: "Ubundi umudamu wanjye yamanutse ku cyumweru ku mugoroba ateze imodoka ya saa kumi na 40 avuye hano I Byumba, yagombaga kugera Nyabugogo mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuko yari yavuganye n’umushoferi wo ku kazi I Rwamagana wagombaga kuza kumukura aho I Nyabugogo."
Uyu mugabo avuga ko Uzamukunda yageze I Nyabugogo ahasanga undi mukobwa bakorana mugihe bagitegereje umushoferi wari uje kubakura aho muri gare, yabwiye uwo mukobwa bari kumwe ko hari nimero yo mu kigo cy’ubwishingizi atavuze izina imuhamagaye ngo bahurire inyuma ya gare.
"Ako kanya yagiye guhura n’abo bantu, amaze guhura nabo yahise ahamagara umushoferi amubwira ko abonye lifuti(lift) ko baza guhurira I Remera, nyuma y’aho umushoferi yaramuhamagaye ntiyongera kumubona kugeza n’ubu turamuhamagara tugasanga telefoni itakiriho.
Uyu mugabo avuga ko muri iryo joro amaze kumenya ayo makuru yahise ahamagara abantu bo mu muryango we b’i Kigali ababaza ko yaba ariho ari, bamubwira ko atigeze ahagera.
Mu gitondo kuwa mbere nibwo yahise ajya i Kigali mu biro bishinzwe ubugenzacyaha (CID) kugira ngo bamufashe gushakisha bamwaka imyirondoro bamubwira ko bazamuhamagara.
Dr Muhire uyobora ibitaro bya Rwamagana nawe yabwiye Makuruki ko mu ijoro ryo ku cyumweru saa yine babonye ko umukozi wabo bamubuze bahise babwira umugabo we kugira ngo bafate icyemezo cyo gucyura imodoka yabo ndetse hanatangire igikorwa cyo gushakisha.
Dr Muhire avuga ko bahise babimenyesha Polisi i Rwamagana kugeza ubu nabo nta kintu barababwira , bakaba bagikomeje gushakisha.
Polisi yatangarije Makuruki ko icyo kibazo batarakimenya, gusa ngo bagiye kugikurikirana.
ACP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avugana na Makuruki yagize ati:Nabaze mu nzego bireba nko muri CID niba akeka ko afunze , niba umuntu yarabuze hari igihe ashobora kugenda akarembera mu nzira, ashobora kugira impanuka bakamujyana kwa muganga , niba ari munzira ashobora kugira ibibazo atera bakamufata bakamutwara kuri polisi , ashobora no kuba yari afitanye ibibazo bitandukanye n’umugabo we akamucika hari byinshi byabitera, nabaze inzego zitandukanye bamufashe gushakisha."
" Hari abantu tujya dutoragura babuze muri ubwo buryo, ntabwo rero ari ikintu cyaca abantu intege nakomeze abaze muri polisi, mu bitaro barebe niba yaba ariyo.

Umugabo wa Uzamukunda Marie Claire ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana yakoreraga bavuga ko nta kibazo na kimwe yari afiye haba mu buzima cyangwa se ibijyanye n’akazi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire